Saturday, October 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo:Bashenguwe n’urupfu rwa Ntirenganya watozaga abana

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’urupfu rwa Ntirenganya Jean de Dieu,uyu akaba yari umutoza w’abana bo muri kano Karere akaba ari naho yamenyekanye cyane mu bihe bitandukanye atoza abana barimo abamenyekanye ku rwego rw’igihugu.  

Aya makuru y’uru rupfu yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024, aho yitabye Imana yari arwariye mu Bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.

Sibomana Abudul uri mu batojwe n’uyu mugabo akaba n’inshuti ye, yavuze ko uyu mutoza yaguye mu Bitaro bya Rwinkwavu aho yari yajyanyweyo n’abo mu muryango we kugira ngo ahabwe ubuvuzi ku ndwara ya Diyabete n’umuvuduko w’amaraso zari zimaze iminsi zimwibasiye.

Ati :“Ntirenganya yari asanzwe arwara Diyabete n’umuvuduko abimaranye iminsi. Mu minsi ishize yararembye ajya mu Bitaro bya Kiziguro hashize iminsi mike arataha. Yageze mu rugo nyuma y’iminsi ibiri arongera araremba maze mushiki we utuye i Kiramuruzi amujyana ku Bitaro bya Rwinkwavu, ni ho yaguye rero.”

Ntirenganya azwi cyane mu mupira w’amaguru guhera mu myaka ya za 2007 aho yatozaga abana mu mirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi. Yazamuye abakinnyi bakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 nka Ndayishimiye Célestin na Hakizimana François.

Yanazamuye kandi abandi bakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco n’abandi benshi bari mu makipe atandukanye. Yari azwi cyane mu kuzamura abakiri bato no kubakundisha umupira w’amaguru.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!