Ikipe y’igihugu ya Esipanye inyagiye itababariye ikipe y’igihugu ya Georgia iturutse inyuma.
Nyuma y’umukino wari wahuje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse na Silovakiya waje kurangira Ubwongereza mu buryo bugoranye butokotse nyuma y’iminota 30 y’inyongera ku gitego cy’insinzi Harry Kane yatsinze, ku isaha ya saa tatu z’ijoro hano mu rw’imisozi igihumbi, Ikipe y’igihugu ya Esipanye yahuye n’ikipe y’igihugu ya Georgia.
Bisa n’aho byabaye akamenyero rero, ikipe zifatwa nk’ aho ari nto mu irushanwa zirimo kuza zigize akaraha kajyahe, ikipe ya Georgia yateye ibuye mu gihuru ishaka kumenya ikirimo. Hakiri kare mu gaseso ikipe ya Georgia yabonye igitego kare ku munota wa 18′ aho umukinnyi Robin Le Normand wa Esipanye yitsindaga. Hataraca umwanya munini rero ku munota wa 39′ umukinnyi wa Esipanye Rodri yaje kwishyura igitego ku mupira yari ahawe na Williams biba bibaye 1-1, igice cya mbere cyirangira uko.
Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe zombi zishaka kureba uko buri imwe yajya imbere ikayobora umukino. Ibyo byatumye ikipe y’igihugu ya Esipanye ibona igitego ku munota wa 51 gitsinzwe na Fabian Ruiz ku mupira yari ahawe na Lamine Yamal, ubwo Esipanye iba igiye imbere.
Bidatize rero ikipe y’igihugu ya Esipanye imbaraga zakomeje kwiyongera n’akanyabugabo kaba kose inyota y’ibitego iriyongera. Ibyo byatumye ku munota wa 75′ Nico Williams atsinda igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Fabian Ruiz.
Igitego cya nyuma cyaje gutsindwa na Dani Olmo ku munota wa 83′ ku mupira nawe yari ahawe na Mikel Oyarzabal bose bari binjiye mu kibuga basimbuye.
Umukino uza kurangira Esipanye inyagiye Georgia 4-1.