Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Diane Rwigara yitandukanyije n’ibitekerezo bya nyina

Diane Rwigara yatangaje ko yitandukanyije n’ibitekerezo biri mu biganiro nyina atanga aho we na basaza be ngo ntaho bahuriye na byo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Diane Nshimiyimana Rwigara, yagize ati:“Ibyo umubyeyi wacu atangaza mu biganiro ni ibitekerezo bye bwite. Yaba jye, cyangwa basaza banjye, ntaho duhuriye na byo.”

https://x.com/ShimaRwigara/status/1800542479533679096

Ibi yatangje ku italiki 11/06/2024, aho bamwe bahise babihuza  na gahunda aherutse kujyamo yo kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda, akaza kutagaragara ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kuziyamamza kubera kutuzuza ibyangombwa yasabwe.

Bakomoza ko kuba hari uku kudahuza mu muryango no kuba yari kuyobora igihugu byari kugorana, uwiyita El Chanto yagize ati:”Ako kavuyo ko mu muryango wanyu ubona kweli byari gukunda ko ubera ABANYARWANDA umukuru w igihungu. Sha oya, tel mother tel fille. Banza uheze ibibazo by umuryango uzoba ugaruka hanyuma guheza iby ABANYARWANDA”

https://x.com/mboso33123/status/1800553237541752883

Naho Ladislas Ngendahimana ati:”Umuntu utekereza ko yayobora Igihugu, agomba kubanza gutekereza uko yakwiyobora akayobora n’Umuryango we. Mbere yo kwitandukanya n’umubyeyi ukora ibidakwiye, ni ngombwa kubanza kumugira inama. Warabikoze?[…]”

Ntabwo Diane Nshimiyimana Rwigara w’imyaka 41 y’amavuko yakomoje neza kuri ibyo yitandukanyije nabyo nyina atangaza mu biganiro.

Diane Nshimiyimana Rwigara, aheruka gutanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu, gusa aza gutagaragara  ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kuziyamamariza uyu mwanya kuko atujuje ibisabwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU