Nyuma y’uko Habimana Thomas ataje ku rutonde rw’agateganyo rw’abahatanira kuba Umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda bari bamugiriye icyizere bakamushyigikira bamuha imikono kugira ngo abashe kuba yatanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ndetse anashimira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) uburyo iri gutegura amatora mu mucyo ku buryo bugaragarira buri wese.
Habimana Thomas usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu, akaba asanzwe ari n’umuhanzi wubatse izina nka Thomson mu ndirimbo nka ‘Intumwa za Rubanda’ yari mu bifuzaga kuba umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, ariko ntiyagaragara ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kuziyamamaza kuko NEC yamugaragarije ko hari inenge zari mu byangombwa yari yatanze.
Habimana Thomas yari yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga, ariko mu itangazo rigenewe abanyamukuru yavuze ko urugendo rwe abaye aruhagarikiye aho nyuma y’uko NEC imugaragarije ko mu byangombwa bye harimo inenge zo kuba atarabashije kugera mu turere twose tw’igihugu ngo abashe kuba yasinyisha, ndetse NEC yatangaje ko bamwe mu bari bamuhaye imikono hari abahamagawe bagahakana bavuga ko atari bo bamuhaye iyo mikono.
Muri iryo tangazo Habimana Thomas yavuze ko ahamagarira Abanyarwanda bari bamugiriye icyizere bakamuha imikono ndetse n’abandi bose bari bashyigikiye umurongo we wa politiki, kuzatora umukandida watanzwe n’Umuryango FPR-INKOTANYI, Nyakubahwa Kagame Paul, avuga ko we n’umuryango we ari we bazatora mu rwego rwo gukomeza gushyigikira icyerekezo cyiza igihugu gifite, no gusigasira ibyagezweho, nk’uko yanabivugaga mbere ubwo yari agiye gushyikiriza ibyangombwa bye kuri NEC.
Habimana Thomas mu ibaruwa yasoje avuga ko kandi ahamagarira Abanyarwanda bose kwitabira amatora, no kwerekana Demukarasi y’ubworoherane igezeho mu Rwanda.
Ikinyamakuru UMURUNGA.com, mu kiganiro na Habimana Thomas cyagize amatsiko kigira ibibazo kimubaza nawe agenda abisubiza.
Umunyamakuru wa UMURUNGA.com yatangiye amubaza ati: “Ni iyihe mpamvu abandi bagiye kuri NEC kujurira ariko wowe ukaba utarigeze ubikora?”
Mu gusubiza iki cyibazo Habimana Thomas na we yagize ati: “Sinabashije kugera mu turere 30 twose tugize igihugu kubera akazi kanjye ka buri munsi, nkanjye ubwanjye nageze mu turere 20 gusa, utundi turere 10 nohereza abantu bamfasha kuba nabona imikono.”
Akomeza agira ati: “Mu turere dutanu habayemo icyibazo harimo ahaje ibibazo by’amarangamuntu adahura, bishoboka ko habayeho amakosa y’imyandikire. Urugero, hari nk’uwabaga yakoze nko muri Nyamagabe ariko ugasanga mu indangamuntu ebyiri cyangwa eshatu harimo izagize ibibazo, bityo kubera itegeko rya Komisiyo rivuga ko iyo hagaragaye ikibazo icyo aricyo cyose kigaragaye mu indangamuntu ntabwo usubira gusinyisha.”
Yavuze ko atari ngombwa ko ajurira kuko intambwe yari yateye uyu mwaka nta kindi yarenzaho.
Ati: “Intambwe nateye muri iki gihe n’iyi, ntabwo ari ngombwa ko njurira, ariko nizera ntashidukanya ko mu bihe bizaza nituba tugishobojwe umuntu ashobora kuzatera intambwe yisumbuye, ariko ntibikuraho ko abamfashije bashyigikira Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR-INKOTANYI dore ko ari nawe nzatora hamwe n’umuryango wanjye.”
Umunyamakuru yongeye kumubaza ikibazo kigira kiti “Mu idosiye yawe havugwamo kuba hari abo wasinyishije bahamagarwa bakabikana, wabyakiriye ute?”
Habimana Thomas yasubije agira ati: “Iby’abavugwa muri dosiye ko hari abasinyishijwe bakabihakana mu buryo bumwe cyangwa ubundi, muri twa turere dutanu nagarutseho, hari uburyo bubiri mbitekerezamo hashobora kubaho amakosa mu myandikire cyangwa se ntihabeho imyumvane ijyanye n’uburyo nk’uko wabiteganyije cyangwa nuko abagiye gushaka imikono bagakwiye kubisobanura.”
Akomeza avuga ko mu bihe bizaza azakora ibishoboka byose akabona igihe gihagije ku buryo buri muntu azajya amwigereraho nkawe ubwe.
Yosoje aha ubutumwa Abanyarwanda bose, abashishikariza kuzitabira Amatora ku bwinshi, avuga ko Amatora ari ingirakamaro muri gahunda ya Demukarasi, kuko iyo abaturage bitoreye abayobozi babafasha gushyira mu bikorwa inshingano baba bahawe by’umwihariko Umukuru w’Igihugu.
Yaboneyeho no gushishikariza urubyiruko kwitabira amatora ku bwinshi, bakagera aho bazatorera hakiri kare, kugira ngo rugaragaze icyizere cy’ejo hazaza hazira amakemwa.