Ingabo ziturutse isi yose zigiye gihahira mu gisirikari cya Australia.
Igisirikare cya Australia, The Australia Defence Force (ADF) cyemeje ko ubu kigiye cyemerera abantu bo mu bindi bihugu kwinjira mu gisirikare cyacyo.
Umubare w’abasirikare wagiye ugabanyuka muri iyi myaka kimwe mu byatumye iki gihugu giherereye mu Nyanja ya Pasifika gishaka ingamba cyafata.
Nku’uko tubikesha ikinyamakyuru BBCnews , kuva muri uku kwezi kwa Nyakanga, abaturage ba New Zeland bafite ibyangombwa bibemerera gutura muri icyo gihugu bazaba bemerewe gusaba kwinjira mu gisirikare cy’icyo gihugu. Hanyuma nyuma mu mwaka utaha bikazaguka kuko abo mu bihugu by’ Ubwami bw’Ubwongereza United Kingdom(UK) n’ibindi bihugu harimo Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Canada.
Minisitiri w’ingabo Richard Marles yavuze ko impiduka mu bisabwa zari ngomba kugira ngo bifashe mu guhangana n,imbogamizi mu myaka myinshi iri imbere.
Australia na New Zealand bagiranye ubufatanya igihe kirekire’’Anzac bond’’, niko yavuze, asubira ku mateka yahuje izo mpande zombi mu ntambara ya mbere y’isi yose ahitwa Gallipoli.
Iki gihugu gikorana na Leta zunze ubumwe za Amerika nde n’ubwami bw’Ubwongereza , kuza 2021 basinya amasezerano ya Aukus pact y’ubwisungane bwo kurwanya ubwiganze no kugura kw’ibikorwa by’ingabo z’Abashinwa mu gice cy’inyanja y’abahinde na Pasifike( Indo-Pacific region)
Australia, ubwami bw’Ubwongereza, Leta Zunze ubumwe za Amerika,Canada na New Zealand bakorana mu butasi bwabo basangira amabanga mu itinda ryitwa AMASO ATANU( The Five Eyes)
Bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu baba babivugaho iki?
Komeza gusoma hamwe na umurunga.com umenye byinshi kuri iyo nkuru.
N’ubwo intego ari ukwingiza abakomoka muri ibyo bihugu, Minisitiri ushinzwe ubwirinzi bw’abantu ku giti cyabo Matt Keogh avuga ko mu kwezi kwa Mutarama abafite uburenganzira bwo gutura muri icyo gihugu bazatangira kubisaba.
Canberra igaragaza ko bakomeje kwegerwa bya hafi n’abo I Beijing ariko nyamara kandi ubwiganze bwa ADF( Australian Defense Force) itumbereye ku kuzamuka no kugira ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu bwirinzi’’ ibi rero bakabifata nk’iturufu.
Mr Keogh avuga ko ubushomeri buke ari bwo bwatumye ibintu bikomeza kugorana kwigiza ingabo. Rero abo bose bikaba bibasaba ko bagomba gushaka ibyangombwa bibemerera gutura muri icyo gihugu.
Ababyifuza mwese tubifurije amahirwe masa.