Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Depite Manirambona yaguye mu mpanuka yahitanye umushoferi we n’umupolisi wamurindaga

Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri taliki 04 Kamena 2024, umudepite witwa Manirambona Prosper yaraye apfuye.

Depite Manirambona wari waratorewe kuba intumwa ya rubanda mu Ntara ya Muramvya yapfuye nyuma y’impanuka yahitanye umupolisi wari ushinzwe kumurindira umutekano ndetse n’umushoferi we.

Guverineri wa Komini Bucyeye, Euphrem Ndikumasabo, yemeje ko Depite Manirambona wabaye intumwa ya rubanda muri Werurwe 2020, yaguye mu mpanuka yabereye muri iyi komini.

Yagize ati: “Twakiranye umubabaro urupfu rutunguranye rwa Nyakwigendera Hon. Depite Manirambona Prosper. Turihanganisha umuryango we n’aba Muramvya.”

Yakomeje avuga ko bazajya bamwibukira ku rukundo, kuvugisha ukuri no kuvugira abaturage bafite ibibazo bitandukanye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!