Thursday, January 30, 2025
spot_img

Latest Posts

Breaking news: Uko uturere dukurikirana mu gushyira amanota muri CAMIS

Abarimu bose basabwa gushyira amanota y’abanyeshuri muri sisiteme ya CAMIS ( Continuous Assessment Management Information System). Buri gihembwe buri mwarimu agomba kwinjizamo amanota y’amabazwa arimo: Isuzuma risoza umutwe( End of Unit Assessment), Isuzuma risoza igihembwe ( End of term), n’umushinga (Project).

Iyi sisiteme mu itangira ryayo yagiye igaragaza ibibazo bitandukanye birimo kugenda gahoro, kunanirwa igihe yahuriwemo n’abantu benshi, kugorana kubona konti ku mwarimu igihe iyo yari afite yagize ikibazo n’ibindi.

Kugeza ubu iyi sisiteme igenda ivugururwa ndetse ishyizemo imbaraga cyane ku buryo buri mwarimu ategetswe kuzuzamo amanota yose muri uyu mwaka wa 2023-2024.

N’ubwo bimeze bityo ariko biragaragara ko uturere twose tukiri hasi cyane mu gukora iki gikorwa kuko akarere ka mbere kari ku ijanisha rya 63%, naho agaherekeje utundi kari kuri 31.5% ni mu gihe ijanisha ku rwego rw’igihugu ari 47.2%.

Dore uko uturere dukurikirana.
1. Musanze : 63.9%
2. Gicumbi: 61.8%
3. Rutsiro: 61.7%
4. Gatsibo: 61.2%
5. Ruhango: 60.3%
6. Rulindo: 57.6%
7. Nyabihu: 56.1%
8. Rubavu: 55.8%
9. Kirehe: 55.4%
10. Bugesera: 53.8%
11. Gakenke: 51.7%
12. Nyanza: 48.4%
13. Kamonyi: 47.2%
14. Ngoma: 45.8%
15. Gasabo: 45.5%
16. Burera: 45.0%
17. Muhanga: 44.9%
18. Karongi: 43.7%
19. Huye: 43.4%
20. Nyarugenge: 43.0%
21. Rusizi: 42.7%
22. Rwamagana: 41.2%
23. Kayonza: 39.7%
24. Nyamasheke: 38.1%
25. Nyaruguru: 37.3%
26. Kicukiro: 36.4%
27. Nyamagabe: 32.3%
28. Gisagara: 32.1%
29. Ngororero: 31.6%
30. Nyagatare: 31.5%

Iyi mibare ni iyo kugeza ku itariki ya 27 Gicurasi 2024, aya akaba ari amanota y’umwaka w’amashuri 2023-2024.

Abarimu baragirwa inama yo kuzuza amanota bataruzuza muri sisiteme hakiri kare batazabyiganiramo ari benshi bakagira imbogamizi zo kutabonera indangamanota ku gihe.

Tubibutse ko ibyiciro byose by’amashuri bigomba gukora indangamanota y’umwaka iturutse muri CAMIS.

Umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!