Gusaba buruse yo kwiga ku barimu batabashije kurangiza Kaminuza ubu bigiye kujya bikorerwa muri sisiteme ya TMIS ( Teacher Management Information System). Ni mugihe ubusanzwe umwarimu wajyanaga dosiye ye ku Karere cyangwa akarere kagashyiraho uburyo zikageraho.
Ubu buryo bwitezwe gutangira, biteganyijwe ko buzakemura ibibazo bimwe na bimwe byagaragaraga mu gusaba iyi nguzanyo ku barimu.
Kugera aho basabira iyi buruse, winjira muri sisiteme ya TMIS bisanzwe, maze ukajya ahari uturongo 3 ibumoso ukahakanda ugahita ubona hepfo ahanditse “Scholarships New.” ukahakanda ugakurikira amabwiriza. Gusa kugeza ubu gukomeza imbere ntibirakunda mu gihe REB itaratanga igihe cyo gutangira gusaba.
Ni inde wemerewe gusaba iyi buruse?
.Ni umwarimu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda.
.Kuba ari umwarimu.
.Kuba atarengeje imyaka 35 y’amavuko.
.Kuba afite A2 muri NP cg TTC ( aha ntiharanozwa neza)
.Kuba amaze byibura imyaka ine ari mu kazi ko kwigisha.
.Kuba atarigeze guhagarikwa mu kazi nibura amezi 3.