Home AMAKURU Kera kabaye muri RDC hashyizweho Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa
AMAKURU

Kera kabaye muri RDC hashyizweho Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa

Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama yatangirije kuri televiziyo y’Igihugu Guverinoma nshya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igizwe n’abaminisitiri 54 barimo abagore 17.

Guverinoma yari icyuye igihe muri RDC yari igizwe n’abaminisitiri 57.

Iyi Guverinoma nshya isobanuye ko Perezida Tshisekedi yatangiye manda ye ya kabiri yatsindiye ku majwi 73% mu Ukuboza umwaka ushize, iyobowe na Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, Judith Suminwa.

Abaminisitiri bashya bayirimo harimo;

°Jacquemain Shaban, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wasimbuye Peter Kazadi Guy

°Kabango Mwadiamvita, Minisitiri w’Ingabo wasimbuye Jean Pierre Bemba

°Jean Pierre Bemba we yagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi

°Julien Paluku, Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze

°Thérèse Kayikwamba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wasimbuye Christophe Lutundula

°Didier Budimbu, Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro wasimbuye Claude François Kabulo Mwana Kabulo

°Constant Mutamba, Minisitiri w’ubutabera wasimbuye Rose Mutombo Kiesse

°Yolande Elebe Ma Ndembe, Minisitiri w’umuco wasimbuye Catherine Kathungu Furaha

Mutamba wiyita umukuru w’uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi yatsinzwe amatora aheruka ya perezida aba mu ba mbere bemeye ko Tshisekedi yatsinze.

Patrick Muyaya we yagumye muri Guverinoma ku mwanya yari asanzwemo nka Minisitiri w’itangazamakuru n’umuvugizi wa leta.

Uku gushyiraho Guverinoma nshya nyuma y’amatora byaratinze kubera gutinda kujyaho kw’abagize Inteko Inshingamategeko, ahabanje kuba kutumvukana hagati y’abagize Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi bashaka uzategeka iyo Nteko.

Biteganyijwe ko nta kabuza iyi Guverinoma nshya izemezwa n’abagize iyi Nteko.

Bimwe mu bibazo byugarije Congo, bigomba kuzakemurwa na Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa birimo; intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ubushomeri mu rubyiruko, ihungabana ry’ubukungu, n’ubukene bw’ibikorwa remezo.

Judith Suminwa Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore uyoboye iyi Guverinoma nshya

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!