Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Abagore bavuze ko ‘care’ nyinshi baha abagabo zashyize abana babo mu kibazo cy’imirire mibi

Mu Karere ka Rusizi bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Nzahaha biyemerera ko bimwe mu byatumye abana babo bisanga mu kibazo cy’imirire mibi, ari uko aho kubitaho babaha indyo y’indobanure bayiheraga abagabo babo kugira ngo babakunde.

Umwe mu bagore bo mu Kagari ka Murya witwa Nyirarukundo Donatha, avuga ko yakoreshaga amafaranga menshi mu kwita ku mugabo we kugira ngo amukunde bitewe n’uko babaga batabanye neza, bigatuma atabonera umwana we indyo yuzuye.

Yagize ati: “Umugabo agihari narimfite imyumvire yo kuvuga ngo ibyo nzanye ndabiha umugabo kugira ngo ankunde, nkumva ninca incuro nkamwitaho aribwo ankunda bigatuma rero umwana ntamwitaho uko bikwiye.”

Akomeza avuga ko aho umugabo we agendeye, ari bwo yabonywe ko mwana wabo yari yaramutereranye, ariko avuga ko yaje kumwitaho ubu akaba amerewe neza.

Ati: “Amaze kugenda (umugabo) irahinduka ntangira kwita ku mwana nkamushakira imbuto n’amata ku buryo mu kwezi kumwe gusa yari avuye mu mutuku.”

Undi na we witwa Nyirambonimpa Rahabu ufite umwana umaze kuva mu mirire mibi, avuga ko kuba mbere atari azi uburyo bwihariye bwo gutegurira umwana we indyo yuzuye ari byo byatumye ajya mu mutuku, ariko avuga ko nyuma yo kwigishwa yaje guhindura imyumvire, ubu umwana we akaba yaravuye mu bana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ati: “Mbere iyo naryaga ubugari bw’imyumbati na we narabumuhaga, narya ibijumba byonyine na we akaba ari byo arya, niyo mpamvu yatumye ajya mu mirire mibi, ariko kugeza ubu mutegurira indyo ye kandi nkamushakira imbuto.”

Umurenge wa Nzahaha ni wo ufite abana benshi bagifite ikibazo cy’imirire mibi nubwo hari abana bagera kuri 25 bamaze kuva muri iki kibazo.

Ushinzwe imirire mu Kigo Nderabuzima cya Rwinzuki kiri gukurikiranwa abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi, Abayisenga Yvette, avuga ko imyumvire y’ababyeyi igenda ihinduka ku buryo butanga icyizere.

Ati: “Uko biri kose bigenda bihinduka ntabwo ari nka mbere aho twabaga dufite bana 100 cyangwa 200 bafite imirire mibi, uko umuntu agenda yigisha bagenda bahindura imyumvire.”

Imibare y’Akarere ka Rusizi igaragaza ko kugeza ubu gafite abana 187 bari mu mirire mibi, ari na yo mpamvu katangije gahunda ya ‘Tujyanemo Tumurinde Igwingira’ y‘iminsi 12 hakorwa ubukangurambaga bwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!