Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Singapore: impanuka y’indege yahitanye umwe.

Indege ya Singapore Airlines yakoze impanuka benshi barakomereka undi yisangira Nyiribihe.

Airplane picture
Ifoto mu ndege igaragaza uko yagiye yangirika.

Kuri uyu wa Kabiri 21-05-2024, indege ya Singapore airlines yakoze impanuka aho umwe yahasize ubuzima abandi 71 barakomereka aho yavaga mu murwa mukuru w’Ubwongereza London yerekeza muri Singapore.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya CNN iyo ndege ya Boeing 777-300ER yavaga mu Bwongereza yari itwaye abantu 211 na 18 bari mu ikipe iyoboye urugendo muri iyi ndege. Umwe muri abo bagenzi yitabye Imana akaba yari umwongereza w’imyaka 73 witwa Geoff Kitchen nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Bangkok “Bangkok’s Suvarnabhumi International Airport” Kittipong Kittikachorn kuri uyu wa Kabiri.

Broken plane
Indege yangiritse bikabije mo imbere

Abari muri iyo ndege batangarije ikinyamakuru cy’abongereza BBC ko byari bikomeye aho ikirere cyitari cyimeze neza kuko hagaragaraga ibintu byinshi bitwarwa n’umuyaga mu kirere. Byatangajwe ko kandi nta mpuruza yari yatanzwe mbere y’uko indege ihagaruka.
Kittikachorn, wagenzuye iyo ndege yabwiye ikinyamakuru CNN ko yahawe integuza mu minota icumbi mbere y’uko iyi ndege igonga ubutaka. Yatangaje kandi ko hari abagenzi bakomeretse ibiganza n’aho abandi bagiye bakomereka ibice bitandukanye.

Umugenzi
Umwe mu bagenzi bari mu ndege avuga uko bygenze

Abakomeretse bajyanwe ku bitaro biri hafi aho bya Samitivej Srinakarin Hospital, naho abandi bagera kuri 200 batagereje gufashwa bakagezwa mu byerekezo by’aho bashakaga kugera.
Amakuru agezweho ibitaro byatangaje ni uko abakomerekeye muri iyo mpanuka 71,ari abaturage baturuka mu bihugu bya Malaysia, Ubwami bw’abongereza (the United Kingdom), New Zealand, Esupanye(Spain), Leta zunze ubumwe z’Amerika (the United States) na Ireland. Byari byavuzwe ko abakomeretse bikomeye ari batandatu. Ariko, Kittikachorn, ahamya ko ari barindwi.

Minisiteri y’ingendo muri Singapore, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo bavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bafasha abagizweho ingaruka n’iki kibazo, abagenzi ndetse n’imiryango yabo.

Nk’ibisanzwe ibyiza n’ibishya ubisanga ku UMURUNGA.com. Komeza wisomere rero na umurunga.com aho amakuru uyabonera ku gihe Kandi akaba yizewe.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU