Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umugore yafatiwe mu rugo rw’abandi ari kwiha akabyizi n’umugabo utari uwe

Mu Karere ka Nyanza umugabo yaguwe gitumo ari kwiha akabyizi n’umugore w’abandi, bombi bahita batabwa muri yombi.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi mu Kagari ka Rwotso ho mu Mudugudu wa Bigarama.

Amakuru avuga ko ku wa 20 Gicurasi 2024, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 41 y’amavuko yagiye kuri RIB sitasiyo ya Kibirizi kurega umugore uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko basezerenye byemewe n’amategeko ko yamufashe arimo asambana n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko.

Uwagiye kurega avuga ko ku wa 17 Gicurasi 2024, yahamagawe n’umugore we amubaza aho ari amubwira ko akiri mu itsinda, yaje gutaha abura nyamugore.

Uyu mugabo yahise amuhamagara kuri telefone yanga kumwitaba maze atangira kumushakisha mu baturanyi, bamubwira ko bamubonye kuri uriya bafatanwe.

Uyu mugabo ngo yahise ajyanayo na muramu we, bagezeyo basanga bikingiranye, babakomangiye banga gukingura niko guhita atabaza ubuyobozi bw’Umudugudu.

Aba bari bibereye mu cyumba bikingiranye, bakomeje kwanga gukingura kugeza mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2024.

Inzego zirimo Polisi, RIB na DASSO barahageze bakinguza uwo mugabo n’uwo mugore bari bibereye mu byabo, barabafata babajyana kuri sitasiyo ya RIB ya Kibirizi bahita bafungwa.

Uwatanze ikirego avuga ko uwamusambanyirije umugore, umugore we aheruka kwahukana.

Avuga ko yari amaze iminsi abakeka, kuko ngo bari bamaze iminsi bakururana ariko yabaza umugore ibyo gusambana akabihakana.

Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko abaregwa bemera icyaha, bavuga ko batangiye gusambana saa tatu bageza saa sita z’igicuku.

Bavuze ko kandi bumvise abantu bahondagura urugi bakanga gukingura kugira ngo batabamerera nabi, ikindi bemera ko bari basanzwe basambana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, ruracyakomeje Iperereza kugira ngo hacukumburwe andi makuru.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!