Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’abanyeshuri babiri bigaga kuri GS Gihinga barohamye mu Kivu,umwe akaboneka yamaze gupfa mu gihe undi akomeje gushakishwa.Ibi bikaba byabaye ku wa 17 Gicurasi 2024.
Biziyaremye Jean Baptiste,Gitifu w’Umurenge wa Musasa,avuga ko aba banyeshuri barohamye mu kiyaga cya Kivu nyuma y’uko batorotse bagenzi babo bari bajyanye Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kigo cy’amashuri abanza cya Muhororo.
Ati :“Amakuru twamenye ni uko aba banyeshuri tumaze kugera aho twibukiraga ku rwibutso ruri mu kigo cy’ishuri ribanza rya Muhororo bo barebye uko basimbuka ikigo bajya koga mu Kivu ariko birangira amazi abatwaye”.
Umwe muri aba banyeshuri witwa Yamumpaye Erneste yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwo mu mazi yabashije ku mubona yapfuye imukuramo, naho mugenzi we witwa Uwiringiyimana Bonaventure wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza we akaba yakomeje gushakishwa.
Gitifu Biziyaremye avuga ko abantu bakwiye kwirinda kujya mu mazi igihe batazi koga kuko bihitana ubuzima bw’abantu.
Ati: “Ubutumwa dutanga ku bantu abo ari bo bose ni ukwirinda bakitwararika kujya mu mazi kuko usanga igihe batazi koga bahatakariza ubuzima”.