Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuhanzi Papa Photosynthesis asohoye indirimbo y’amatora

Umuhazi Photosynthesis

Umuhanzi Papa Photosynthesis aragarukira he ko atangiranye  amashagaga?

Ni umuhanzi mushya watangiriye muri orchestre amis des enfants i Rusizi ari naho avuka, azanye imbaraga mu muziki nyarwanda kubwo impano afite mu kuririmba, kandi bikaba akarusho kuko no mu gucuranga ateye imbere aho gitari ayikirigita akenda kuyica imirya. Uyu ni inde? Yakoze iki? Komeza gusoma ikinyamkuru umurunga.com wimare irungu kandi wunguke ubumenyi.

Umucuranzi Photosynthesis

Papa Photosynthesis mu ndirimbo ye TWITABIRE AMATORA

Icyanteye gukoza ibaba muri wino yirabura nkasiga ku rupapuro rwera (white paper) ni ukugira ngo nezeze abasomyi ba umurunga.com hamwe n’impamvu y’akasamutwe mutari mukwiye gucikanwa. Ese muribuka ko kuwa 15 Nyakanga 2024 ari amatora? Ese mwari muzi ko tuzatorera igihe kimwe Perezida wa Repuburika y’Urwanda n’badepite. Komeza wisomere wumve iby’uyu muhanzi.

Azwi ku izina risa n’aho ritangaje kandi riteye kwibazwaho. Ese iryo zina ni irihe? Umuhanzi Papa Photosynthèse ( Photosynthesis) ku mazina twite yitwa Uwamahoro Theobard, asohoye yitwa “TWITABIRE AMATORA” iyi ndirimbo ikoranwe ubuhanga iraca amarenga ko uyu muhanzi atanga icyizere ko ashobora kuba aje gutanga akazi katoroahye muri uru ruganda rwa muzika. Uyu musore ufite ubuhanga budahidikanywaho uretse kuba afite ijwi riyunguruye riryohera amatwi y’abantu bose kuva ku bitbambuga kugeza ku basheshe akanguhe, ni umuhanga bitangaje mu gukirigita no gusetsa imirya ya gitari, kuko yagaragaye yifashishwa mu bihangano by’abandi bahanzi. Uyu Papa Photosynthesis aje mu bahanzi bambere yasohoye indirimbo zikangurira abanyarwanda kwitabira amatora yo muri Nyakanga ku bwinshi aho hari aho agira ati ” Banyarwanda ntore nkunda cya gihe cy’amatora dore kirageze.” Ahandi ati” tora neza niba ushaka iterambere. Tora neza niba ushaka kujya mbere. Dufanye twese hamwe twiyubakire igihu mu bumwe na demokarasi.”

Nk’uko umunyamakuru wa umurunga.com #Dominique yaganiriye n’uyu muhanzi ku mateka ye, aho yatubwiye byinshi bimwerekeyeho n’ibyateye abanyarwanda kumwibazaho n’umwihariko yazanye muri uru ruhando.

Photosynthesis aragira ati,” natagiye umuziki 2015 nkirangiza amashuri yisumbuye aho nacurangiraga muri Orchestre Amis des Enfants i Rusizi. Nyuma Ngiye kwiga muri kaminuza ntangira kwicurangira ku giti cyanjye dore ko nize umuziki wo mu Kiliziya. Nzi gucuranga gitari cyane. Ubu rero nzibanda kubyo iwacu ndirimba injyana gakondo y’umwimerere.”

Photosynthesis mu ndirimbo Hobe

Papa Photosynthesis mu ndirimbo “Hobe” ya Maître Dodian

Uyu musore yacuranze mu ndirimbo y’ umuhanzi ukomeye mu Rwanda Sintex yitwa Situation, iya Maître Dodian yitwa Hobe n’ iyo umuhanzi witwa Mucoma yitwa Abagabo b’imitwe isubiwemo.

Situation ya Sintex

Papa Photosynthesis mu ndirimbo Situation ya Sintex

Yatubwiye ko abona abahanzi nka Makanyaga Abdul, na Nkurunziza François ho icyitegererezo.

Tumubajije aho akura ubushobozi yatubwiye ko gucuranga kwe bimutunze cyane cyane ko acurangira abafite ubukwe, acuranga mu tubari n’ahandi bamwitabaje. Ibyo rero byose bimuha ubushobozi bwo kuba yakora indirimbo kandi akanitunga, dore ko aba mu mujyi wa Kigali.

Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo wagikuye he bwana Photosynthesis? Yasubije agira ati,” Muzi ibihe abanyarwanda turimo kwitegura. Rero nararebye mbona indirimbo zikoreshwa ni iza kera. Nk’ umunyarwanda rero, mbona bikwiye kongera kwibutsa abanyarwanda ko ubukwe bwegereje, kandi kubwitabira ari ihamwe byabaye umuco.”

Ese ni izihe mpinduka uzanye? Nabwo yagize ati,” nta mpinduka zikabije urebye. Jye nje gukora ibyo abasaza bacu bakoraga. Mbese nje kubibutsa amateka y’umuzika. Ndamutse nsubiyemo indirimbo y’abasaza za Karahanyuze, nta mpinduka mu miririmbire, ahubwo nakongera uburyohe bishingiye ku micurangire.

Amahirwe masa Papa Photosynthesis.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!