Home AMAKURU Tanzania: Imibare y’abana bapfa batarageza imyaka 5 ikomeje gutumbagira
AMAKURU

Tanzania: Imibare y’abana bapfa batarageza imyaka 5 ikomeje gutumbagira

Mu myaka ibiri ishize imibare y’abana bapfa batarageza imyaka 5 ngo yakomeje kwiyongera mu nkambi y’abarundi ya Nyarugusu yo mu gihugu cya Tanzania aho kubura ubuvuzi bukwiriye ari byo birimo gushyirwa mu majwi nka nyirabayazana.

Ibi byatangarijwe mu nama yahuzaga Leta ya Tanzania, Amashyirahamwe yita ku mpunzi n’impunzi z’abarundi, kuri uyu wa Kane taliki 15 Gicurasi, aho byakomojweho na Sudi Mwakibasi, umuyobozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Mwakibasi, yahishuye ko abana bagera ku 108 bo muri iyi nkambi, bapfa buri mwaka bataruzuza imyaka 5 nk’uko ishami rishinzwe ubuzima mu nkambi ryabitanzemo raporo.

Ibi ngo nyirabayazana ni ukubura imiti, abaganga bakeya, kubura imfashanyo n’inzitiramubu zidahagije.

Uretse mu nkambi ya Nyarugusu, ngo ibi ni ko bimeze mu nkambi ya Nduta, kandi byamaze kurenga Leta ya Tanzania kuko nta  cyo bakibona babikoraho.

Umwe mu barundi bari bahagarariye abandi muri iyi nama ngo ntiyumva ukuntu Leta ya Tanzania izatinyuka ikajya kwikomanga ku gatuza imbere y’amahanga ko yafashije  impunzi kandi irimo iratsikamira uburenganzira bwa muntu abana bapfa umusubirizo irebera.

Abana bagera kuri 389, ni bo  bavuka mu nkambi ya Nyarugusu buri mwaka nk’uko umuryango utabara imbabare wa Croix rouge ubitangaza.

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!