Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

USA:Abaturage bahangayikishijwe na Demokarasi n’ubutegetsi bw’igitugu

Mu gihe igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika cyigize umwarimu wa Demokarasi ku isi, mu gihe Amatora y’umukuru w’igihugu yimirije, abaturage ntibahangayikishijwe n’ubukungu cyangwa abimukira ahubwo igitima kiradiha kubera Demokarasi isigaye ku rurimi.

Ipsos, ikigo kizobereye mu bushakashatsi bujyanye no kumenya ibiteye inkeke, muri Mata 2024, cyasohoye ubushakashatsi bwahishuye ko 22 % by’abanyamerika bahangayikishijwe na Demokarasi n’ubutegetsi bw’igitugu mu gihugu cyabo.

Naho 19 % nibo bahangayikishijwe n’ubukungu no kubona akazi keza, mu gihe 17 % ari bo bakibona abimukira nk’umutwaro ku gihugu cyabo.

Aba umubare munini ni abarwanashyaka b’Abademokarate, nk’uko Clifford Young, umuyobozi wa Ipsos, ishami rishinzwe gukusanya no gusesengura ibipimo bya Politiki n’Amatora muri Leta zunze ubumwe za Amerika , yabitangarije ijwi rya America, dukesha iyi nkuru.

Avuga ko iyo abademokarate bazana iturufu yo kurengera Demokarasi baba bashaka gukumira Donald Trump.

Abayoboke b’ishyaka ry’Abademokarate, ngo ntibumva uburyo ku munsi wa mbere uwiyamamaza yikoma mugenzi we ko azaba umutegetsi w’igitugu, aha uba wirengagije ingingo zimwe na zimwe z’itegeko nshinga.

Hari abademokarate batangiye gutanga impuruza ya Demokarasi mu gihe Trump yaramuka atowe. Gusa kugeza uby Joe Biden, uri ku butegetsi aragaragaza icyizere.

Abadafite amashyaka bihebeye bari mu gatebo kamwe n’Abademokarate, batabariza Demokarasi mu gihe Trump yaba ahigitse Biden.

Ibi ntabwo babihuza n’abayoboke b’ishyaka ryAbarepubulikani rya Donald Trump, banenga Demokarasi bavuga ko inzego za Leta zamunzwe no kwigwizaho umutungo w’igihugu, ku bwabo Demokarasi ni amatora anyuze mu mucyo, nta buriganya.

Ku ruhande rwa Donald Trump, wumva nta wundi ugomba gutorwa, ahamya ko bitabaye uko igihugu cyaba kigushije ishyano.

Ati”Nitudatsinda ku italiki 05 Ugushyingo, rizaba ari iherezo ku gihugu, aya ashobora kuzaba ari yo matora ya nyuma mu mateka ya Amerika kandi uku ni ukuri mbabwira. ”

Mu bushakashatsi bwa Ipsos, abaturage 38 %, bahamya ko Joe Biden ari we waba umushumba mwiza wa Demokarasi, naho 29 %, bagahamya ko Trump ari we nkingi ya mwamba muri Demokarasi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!