Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

DRC: Abaturage bakomeje kuba mu bwoba bukabije

Muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati by’inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo , aho iyi ntambara yatumye abaturage batakaza ubuzima, abakomeretse n’abakuwe mu byabo, ndetse urugomo rukaba rukomeje kuba rwinshi ibi bituma abaturage bahorana icyikango n’igishyika.

Muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twa Kanyabayonga n’ahandi hakomeje kuba mu hateye inkeke.

Innocent Kasereka, ni umwe mu baturage bakomoka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ari kwa muganga, ijosi rye ripfutse nyuma yo guterwa icyuma, avugana igishyika n’ubwoba avuga ko bitoroshye kuba muri Congo ya none.

Kasereka ahamya ko ibi byamubayeho ubwo yisangaga hagati y’abarwana mu ntangiriro za Gicurasi 2024, ubwo yari mu gace kazwiho ubuhinzi bwa Kawa i Kibirizi.

Uyu mugabo nawe udasobanura neza abamuteye icyuma ahamya ko ubwo yari mu gace kayobowe na M23 yijejwe umutekano.

Kasereka avuga ko uretse gukatwa ijosi, ngo mugenzi we Germain we yishwe.

Uyu musore w’imyaka 30, ahamya ko muri Congo ari ahantu ubu hateye inkeke cyane cyane mu duce turimo imirwano.

 

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!