Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 27 y’amavuko wasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bigaragara ko yiyahuye.
Uyu nyakwigendera yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Mubago mu Murenge wa Nkotsi.
Urupfu rwe rwabereye mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere, mu masaha ya Saa Saba na makumyabiri n’itanu z’ijoro, zo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2024.
Amakuru agera k’ Umurunga avugako uyu nyakwigendera yitwa HARERIMANA Pascal,akaba akomoka mu Karere ka Rubavu, umurambo we ukaba wasanzwe mu nzu yakodeshaga.
Amakuru avuga ko uwamubonye bwa mbere ari umwarimu witwa NIZEYIMANA Yves umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabere mu Murenge wa Muko, wari ucumbitse mu gipangu kimwe na nyakwigendera.
Ngo kugirango amubone, yari amaze guhamagarwa n’umukobwa ukundana na Pascal utuye mu Karere ka Rubavu amusaba ko yajya kumumurebera ngo kuko yari amaze kumusezeraho amubwira ko agiye kwiyahura.
Amakuru avugako amazina y’uwo mukobwa uyu Yves atayazi neza usibye izina rya Alliance amuziho.
UMURUNGI Marie Grace, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyogo yemereye Umurunga amakuru y’urupfu rw’uyu mwarimu agira n’ubutumwa atanga.
Yagize ati:”Kwiyahura bishobora kuba uburwayi, umuntu ashobora kubitekereza cyangwa akagira uwo abisangiza. Turasaba abantu amakuru yose babonye ntibakayapfushe ubusa, niba umuntu agize icyo akubwira kigaragaraza ko ashaka kwiyahura uge umusanga hari ubwo muganira ibyo yatekerezaga byose akabyibagirwa.”
Yasabye abagira intekerezo zo kwiyahura ko bajya basenga.