Friday, January 31, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Urupfu rw’abavandimwe batatu mu byumweru 3 bikurikiranye rwakuye benshi imitima

Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’inshamugongo y’urupfu rw’abavandimwe batatu bapfuye mu byumweru 3 bikurikiranye, ibyakuye abantu benshi imitima dore ko n’undi muvandimwe wa ba nyakwigendera nawe arembye nta cyizere cyo kubaho.

Ibi byabaye mu Murenge wa Cyinzuzi, mu Kagari ka Budakiranya, mu Mudugudu wa Kavumu.

Amakuru agera ku Umurunga avuga ko aba bana batatu, babiri b’ahungu na mukuru wabo wari wubatse urugo atuye hafi y’ababyeyi be, bapfuye urusorongo umwe apfa mu cyumweru kimwe, mu gikurikiyeho undi arapfa, ikindi undi nawe arapfa.

Habanje gupfa bucura apfa urupfu rw’amayobera , nyuma y’icyumweru kimwe mukuru we uri mu kigero cy’imyaka 16 nawe yitabye Imana aguye mu bitaro bikuru bya Rutongo. Ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 09 Gicurasi 2024 nibwo uwa gatatu yitabye Imana, uyu akaba yari umugabo wubatse hafi y’ababyeyi be.

Igiteye ubwoba ku rupfu rw’aba bavandimwe ni uko bagiye bapfa ari ku wa Kane. Ku buryo ubu hari impungenge ko undi muhungu ukurikira uheruka gupfa nawe ku wa Kane w’iki cyumweru azapfa kuko nawe arembye bikabije.

Hari ikibazo gikomeye muri uyu muryango ku buryo n’abandi bana babiri b’abakobwa basigaye bafite ubwoba ko bazakurikira basaza babo.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko batewe inkeke n’uru rupfu bagakeka amarozi, kuko nta burwayi budasanzwe kwa muganga bagaragaje.

Umwe muri bo ati:” Ibi bintu biteye ubwoba ni igikuba cyacitse kuri uyu musozi. Iki si icyorezo kuko kibaye cyo ntibafatwa bonyine n’abaturanyi twafatwa.”

Undi nawe yagize ati:” Twagiye kumva umwana ngo ararembye nyuma y’iminsi mike aba arapfuye, hashize icyumweru kimwe mukuru we twumva arapfuye, ku wundi wa kane uwa gatatu nawe arapfa.”

BENDA Theophile Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyinzuzi, yabwiye Umurunga ko yumvise abantu bari kubiganira agira amatsiko yo kumenya byimbitse uko byagenze.

Ati:” Nkimara kubyumva navugishije ubuyobozi bw’akagari ariko nabo nsanga nta makuru ahagije bafite ariko icyo nabashije kumenya ni uko bose bajyanwaga kwa muganga, rero iyo aba ari icyorezo cyateye muri uwo muryango ibitaro byari kutumenyesha.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!