Umutwe urwanya ubutegetsi bw’Uburundi, Red-Tabara, wamaganira kure ibyo ushinzwa na Leta y’Uburundi bijyanye n’ibitero bya grenade zanyanyagijwe mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’ubutunzi bw’icyo gihugu, I Bujumbura ku wa gatanu tariki ya 10 Gicurasi.
Mu itangazo umutwe Red-Tabara wasohoye wagize uti:” Mu kiganiro ubuyobozi bushinzwe umutekano w’Uburundi bwagiranye ku wa gatandatu n’abanyamakuru, umuvugizi wabwo, Pierre Nkurikiye yageretse ibitero bya grenade ku mutwe wa Red-Tabara. Kwihutisha kugereka ibitero bigabwa mu Burundi ku mpande zitandukanye, nta perereza ryimbitse ryakozwe, bitera kwibaza uruhare rwa Leta y’Uburundi muri ibyo bitero.”
Itangazo ryashizweho umukono na Patrick Nahimana umuvugizi wa politike muri Red -Tabara rikomeza rigira riti:” Red-Tabara ihakanye yivuye inyuma uruhare muri ibyo bitero. Nta munsi n’umwe uyu mutwe uzigera ubangamira inzirakarengane z’abasivile.”
Muri iryo tangazo Red Tabara yongeraho iti:” Ubutegetsi bw’Uburundi bwari bukwiye kwita ku bibazo bikomeye bihanze Uburundi, aho kwitoza utunyoni mu kubeshya abantu, buvuga ko buri mu maperereza y’amabi buzi neza ko bwakoze. Red-Tabara yihanganishije imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero.”
Red-Tabara igize icyo ivuga mu gihe abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bemeza ko ibitero byo kuri uyu wa Gatanu “ari inkinamico y’ubutegetsi bw’icyo gihugu, igamije gubeshya amahanga n’abaturage kugirango ibibazo bimaze iminsi byugarije Uburundi birimo ubukene bw’ibikomoka kuri peteroli buri ku rwego butari bwabeho kuva Uburundi bwabaho, n’amagambo Perezida w’Uburundi amaze iminsi avuga akavugisha benshi ku mpande zitandukanye byibagiranwe, ndetse n’abatishimiye ifungwa rya Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari umushikiranganji wa mbere w’Uburundi, bifuza kotsa igitutu ubutegetsi.”
Hagati aho, Uburundi bwegetse kandi ibitero by’uno wa Gatanu ku Rwanda. N’ubwo ntacyo u Rwanda rwari rwabivugaho kugeza igihe ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ryayiteguraga.