Friday, January 31, 2025
spot_img

Latest Posts

Inyubako yahirimye yica abantu abandi benshi barakomereka.

Igikorwa cy’ubutabazi kirakomeje muri Afurika y’Epfo nyuma yuko inyubako y’amagorofa atanu yari irimo kubakwa ihirimye, ikica abantu nibura batanu naho abandi nibura 50 bakayiheramo.

Abategetsi bo mu Mujyi wa George, mu Ntara ya Western Cape, bavuga ko abantu 26 bakuwe mu byasenyutse bajyanwa ku bitaro. Ariko hari hari abantu babarirwa muri za mirongo kuri iyo nyubako ubwo yahirimaga.

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yavuze ko yifatanyije mu bitekerezo n’imiryango ifite abayo bapfiriye mu byabaye, anasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo “abaturage bakire [kwakira] ibyabaye no kwirinda ko ibi byago byazongera kuba”.

Icyateye guhirima kw’iyo nyubako yo muri uwo mujyi ukora ku Nyanja ya Atlantika kirimo gukorwaho iperereza.

Umutegetsi wa Western Cape, Alan Winde, yavuze ko iyo nyubako yahirimye ku isaha ya saa munani z’amanywa n’iminota icyenda (14:09), ari na yo saha yo mu Rwanda.

Yongeyeho ati: “Abubatsi 75 bemejwe ko bari bahari ubwo ibyo byabaga.”

Abakora mu nzego z’ubutabazi bwihuse babonywe barimo kwihutira kugera aho byabereye gushakisha abarokotse, muri uwo mujyi uri mu ntera ya kilometero 450 mu burasirazuba bw’Umujyi Cape Town.

Babiri mu bantu 22 bakuwe mu byasenyutse by’iyo nyubako bishwe n’ibikomere bari bagize. Nyuma yaho abandi bantu batatu batangajwe ko bapfuye.

Umukuru w’umujyi wa George, Ald Van Wyk, yagize ati: “Ibitekerezo byacu byifatanyije n’imiryango hamwe n’abantu bose [ibyabaye] byagizeho ingaruka bakomeje gutegereza ko bakumva amakuru ajyanye n’ababo.”

Abategetsi bavuga ko bashoboye kuvugana na bamwe mu baheze muri iyo nyubako, kandi ko ibikoresho biterura ibintu biremereye hamwe n’imbwa zo guhunahuna zishakisha abantu byose byajyanwe aho hantu mu gufasha mu gikorwa cy’ubutabazi.

Hagaragaye amafoto agaragaza inyubako yari irimo kubakwa yagiye hasi burundu, bimwe mu bice by’igisenge biryamye hejuru y’ibisigazwa by’ibyasenyutse.

Amagambo ya Theresa Jeyi, umutegetsi wo mu nzego z’ibanze z’aho byabereye, yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Reuters agira ati: “Nabonye umugabo umwe wakoraga nuko ngiye kumva numva ngo ‘paaa’ nuko mbona inyubako yose yahirimye… Nanjye nagize ihungabana. Birababaje cyane.”

Inyubako yahirimye yica abantu abandi benshi barakomereka

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!