Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ho mu Mudugudu w’Intaganda bamwe mu baturage baho barataka ko uwo bita ‘Umunyabubasha’ yabashyize mu manegeka, kandi yabafungiye inzira bityo bakaba bagorwa no kugera mu ngo zabo, ibyo bavuga ko ari akarengane.
Iki kibazo bavuga ko kimaze iminsi ibiri, ubwo umushoramari uzwi ku izina rya Materine, yazanye imashini zicukura ubutaka bwe ashaka kuhashyira igikorwa cy’inyubako ariko aza gusatira ingo z’abaturage n’ahari isoko ry’abazunguzayi bityo bakisanga mu manegeka.
Hagamijwe kureba niba uwo mushoramari yarakoze ibintu binyuranyije n’amategeko, iki kibazo cyahagurukije umujyi wa Kigali, ubuyozi bwa Polisi, ubw’Umurenge ndetse n’Akarere ka Nyarugenge.
Abaturage bamwe bavuga ko ubuzima bwabo bwamaze kujya mu kaga kuko kuri ubu kugera mu rugo bari kwifashisha urwego.
Umwe ati: “Twe ikibazo dufite, ni umuntu tubangikanye, yaracukuye atwima inzira, ni ahantu twavukiye, tumaze igihe we ari kuvuga ko nta nzira yigeze ihaba kandi ikibanza cyose ari cye, nta hantu dufite turi buce. Yashije ubutaka bwe ariko afata n’inzira, ubu turamanitse turi ku kanunga.”
Akomeza ati: “Ubu gutaha ni ugushinga urwego, tukaruzamukaho, bamwe bakagwa abandi bakagerageza kubakurura. Nk’ubu uyu munsi abanyeshuri bamwe ntabwo bigeze biga kuko nta hantu bari kubona aho bari buce. Twe ntabwo dushaka ubutaka bwe, icyo dushaka ni uko yaduha inzira.”
Undi nawe ati: “Uyu ni umuhanda wari usanzwe, abaturage bazamukagamo, imodoka zarahaparikaga, hakaba inzira nyabagendwa izamuka, ikagera ruguru ku rusengero rwa ADEPR.”
Akomeza ati: “Ikibazo dufite turashaka inzira z’abaturage nk’abantu bahatuye. Uyu mugabo yazitwimye, ubu amazu aranagana. Ubu turi mu gihe cy’imvura kibi, imvura ishobora gutuma n’amazu amanuka. Ubu imvura iguye amazu akagwa, nta nubwo bakwemerera gusana ni amanegeka. Urabizi ko iyo bisenyutse, umuturage arihombera, ni ukwimuka kubera ko hashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
Uyu mushoramari uzwi nka Materine nubwo yanze kuvugana n’itangazamakuru, avuga ko yazatanga inzira y’abaturage nyuma, bamuretse akabanza agasoza ibikorwa bye.
Bwana Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, wari waje gutega amatwi abaturage, yirinze kuvuga ko uyu mushoramari yaba ari mu makosa, ahubwo abasaba ko kuri uyu wa Kabiri saa mbili za mu gitondo bahurira n’uwo mushoramari ku Murenge wa Muhima, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.
Ku Cyumweru taliki 05 Gicurasi 2024 mu rukerera, nibwo uyu mushoramari yatangiye ibikorwa byo gusiza ikibanza cy’aho azubaka inyubako ndetse amakuru avuga ko nta n’ibyangombwa yari yahabwa.
Iki kibazo cyinjiwemo n’izindi nzego, uyu mushoramari yabaye ategetswe guhagarika ibikorwa bye, kugeza igihe hashatswe igisubizo kirambye.