Mu gace ka Gaza hamaze iminsi hari isibaniro ry’imirwano hagati ya Israel n’inyeshyamba za Hamas, kuri ubu ngo Hamas yamaze kwemera guhagarika imirwano.
Ibi bije nyuma y’ibiganiro byabereye mu Misiri no muri Qatar aho Minisitiri w’intebe wa Qatar na Minisiteri ushinzwe ubutasi na Misiri bagerageje guhuza impande zombi maze bagasaba uyu mutwe ko wakwemera guhagarika imirwano, kuri uyu wa Mbere taliki 06 Gicurasi 2024, Ismail Haniyeh, umuyobozi w’ikirenga wa Hamas ngo yahamagaye kuri telefoni aba baminisitiri bombi abamenyesha ko icyemezo cyo guhagarika imirwano bacyemeye.
N’ubwo bimeze bitya, Israel ikomeje gusuka imvura y’ibisasu kuri Gaza no guhiga bukware inyeshyamba za Hamas nta kintu irabitangazaho niba yemera guhagarika imirwano.
Gusa ibi bije nyuma y’amasaha makeya, Israel isabye ko abaturage barenga ibihumbi 100(100000) bakurwa mu majyepfo ya Gaza mu mugi wa Rafah aho bavuga ko bagiye kusuka umuriro w’ibisasu kuko ngo ari ho hasigaye hari indiri ya Hamas.