Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Imodoka yari itwaye abanyeshuri 15 biga muri TSS St Slyvain yibiranduye

Mu Karere ka Muhanga abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Slyvain, bakoze impanuka bari bagiye mu mikino ihuza ibigo, imodoka barimo yibiranduye umwe akuka amenyo 4.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yavuze ko abo banyeshuri biga ku ishuri rya TSS St Slyvain, riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu, bageze mu nzira bakora impanuka hakomereka 15.

Meya Kayitare yavuze ko babiri ari bo babaye cyane kuko umwe yakutse amenyo 4 undi akaba ababara mu mbavu, abandi 13 bakomeretse byoroheje.

Yagize ati: “Abo bose bajyanywe kwa muganga i Kabgayi batangiye kwitabwaho kandi dufite icyizere ko boroherwa.

Meya Kayitare yavuze ko kandi umwe mu barimu bari kumwe n’abo banyeshuri ari kubabara ijosi ariko nawe ari kwitabwaho n’abaganga.

Yavuze ko kandi umuyobozi w’ishuri na Shoferi bo bagize amahirwe ntibakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugendabari uhana imbibi n’uwa Kibangu.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!