Ibisasu bikomeje gusukwa na Israel muri Gaza bikomeje kwica abantu biganjemo abana aho ibisasu byatewe mu ijoro ryakeye, taliki 03 Mata 2024 mu gace ka Rafah gaherereye mu Burasirazuba hamaze kumenyekana ko byahitanye abantu 7 harimo abana 4.
Ibitero by’igisirikare cya Israeli birimo kwibasira amajyaruguru ya Gaza, aho agace ka Sheikh Ejlin kibasiwe kurusha utundi.
Tareq Abu Azzoum, ni umunyamakuru wa Al Jazeera, dukesha iyi nkuru, ari ku mirongo y’urugamba, avuga ko indege z’intambara za Israel ari zo zirimo gusuka ibisasu muri Rafah aho benshi barimo gushaka uko bakiza amagara yabo.
Ati:”Imirwano irakomeje, ibisasu birimo guterwa na Israel ntabwo biha abaturage agahenge, 7 barimo abana 4 ni bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima bahitanywe n’ibisasu byatewe kuva mu rukerera. Inkomere ubu zirimo kujyanwa ku bitaro bya Al Aqsa.”
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rumaze gutangaza ko rugiye gushyiraho umpapuro zo guta muri yombi abayobozi n’abasirikare bakuru ba Israeli ngo baryozwe ibyaha by’intambara barimo gukorera muri Gaza bitwaje guhiga bukware umutwe wa Hamas uheruka kubagabaho ibitero karahabutaka.