Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

M23 yahamije ko gufata Rubaya idafite intego y’amabuye y’agaciro

Ku munsi w’ejo taliki 30 Gicurasi ni bwo umutwe w’inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro, gusa umuvugizi wa M23 mu bya Police, Bertrand Bisimwa yavuze ko intego bari bafite atari amabuye y’agaciro.

Rubaya ibarizwa muri Gurupema ya Mufunyi Matanda, yo muri Teritwari Masisi yafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije M23 n’itsinda rifatanya n’ingabo za Congo FARDC, iza kwigarurirwa na AFC /M23.

Benshi bahise babibona mu ndorerwamo yo gushaka amabuye y’agaciro, gusa Bertrand Bisimwa yatanze umucyo ku byibazwaga.

Yisunzwe Twitter(X), yagize ati:”Imirwano yabereye hafi ya Localite ya Rubaya, ntabwo twari dufite intego yo gusarura amabuye y’aka gace. ”

Bertrand Bisimwa ntabwo yigeze akomoza ku ntego yindi bari bafite, gusa uyu mutwe ukunze kuvuga ko intego yabo ari ukubohora abaturage bakomeje kurengana hano muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo biganjemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi.

Amakuru ahari ngo ni uko muri iyi mirwano M23 yahafatiye intwaro nyinshi, hagwamo ingabo 67 za Leta, aba Wazalendo 45, ingabo z’Uburundi 32, ngo harimo n’aba FDLR hataramenyekana umubare, ndetse n’imbonerakure zafashwe mpiri.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!