Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Ijambo rya Scovia ku barimu ko ari abanyakavuyo ryabaye akasamutwe ntibaripfana bamumariraho amarangamutima yabo

Scovia MUTESI, wamamaye nka Scovia urwa Gasabo,Mama urwa Gasabo,…bitewe n’ibiganiro akora cyane cyane binyuze ku murongo wa YouTube, yavuze amagambo akomeye atashimishije abarimu benshi bitewe n’uburyo bose yabashyize mu gatebo kamwe, ndetse abandi agasa n’ubasesereza. Bakimara kubyumva guhisha amarangamutima yabo byabagoye maze basubiza uyu munyamakuru.

Iri jambo rya Scovia ryatangiye gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024.

Scovia atangira asuhuza ati:” Muraho mwese!” Ati ” Ikintu mfa n’abarimu mwese mu gihugu, hari igihe numva imvugo zanyu muranyihanganira terme ndi bukoreshe, hari igihe numva umuntu ikintu yavuze cyangwa yanditse, nkibaza uyu niba ariwe mwarimu n’abanyigishaga ni uku bari bameze cyangwa ni njye wibeshyaga.”

Mu ijambo rifite iminota itanu n’amasegonda 46, yakomoje ku barimu basaba kwimurwa ku bigo ( Mutation/transfer) bakajyanwa ahaborohereza ubuzima bwabo bwa buri munsi, nko kwegera imiryango n’ibindi. Ndetse anavuga ku bijyanye n’agahimbazamusyi (Bonus) kagenewe abarimu.

Yavuze ku basore n’abubatse ingo vuba cyangwa abatarabyara( Jeune Marie) abanenga, abasaba kureka kwigira nk’abana cyangwa abantu bafite ubumuga Leta ikwiye kwitaho by’umwihariko.

Ati:”Nimureke kumva ko…, uziko wagirango muri abana cyangwa muri abantu bafite ubumuga Leta ikwiye kubitaho byihariye, ubwo se usibye ko ari ayo mwigira babahaye akazi, ubu baguhaye akazi muri minisiteri I Kigali, ntabwo wakwimuka ukajyayo?”

Yabagiriye inama yo kwiga uburyo babyaza umusaruro bike bafite bakabaho uko bimeze. Naho guhera ku isabato ya mbere barira ngo ntibabasubije aho bavuka ntibagize bate, babivemo.

Ati:” ibintu ni bibiri, nibakohereza I Rusizi uvuye Gakenke ugasanga utajya Rusizi, reka kujyayo ushake ikindi kintu ukora. Icya kabiri ntimukage mubeshya abantu, ngo urumva kuba hanze y’urugo rurasenyuka,ngo baguca inyuma ngo ubundi bakarutaha, uko niko urugo ruteye.”

Yakomeje avuga ko abajeni bo adashaka kubumva n’amatwi ye.

Ati:” Cyane abajeni mwe sinshaka kubumva n’amatwi yanjye, abagabo namwe, cyokora umugore ufite umwana ucutse akaba afite n’uruhinja ibyo bintu iyo agiye kubisaba abyerekana barabimuha.”

Yasoreje ku gahimbazamusyi asaba abarimu kutaburana ngo aha n’aha barakabahaye, abasaba kumenya aho ayo mafaranga ava.

Asoza agira ati:” Ba mwarimu bacu beza ndabakunda ariko mugira akavuyo kenshi ku buryo no kubavugira nsigaye narabiretse, navuze ikibazo cy’umushahara ibisigaye namwe muhangane nabyo nk’uko natwe abakozi bose duhangana nabyo.”

 Abantu bakiriye bate iyi mvugo ya Scovia?

Hari umuntu umwe wagize ati:” Iyi odiyo(Audio) ya Scovia ngeze aho ndayumva nezaaa,nshyira mu nyurabwenge, abarimu buriya Scovia ashobora kuba atabazi abarimu batera n’umwaku.”

Abandi nabo ku rubuga rwa WhatsApp abanaho n’abafana barimo n’abarimu bakomeje kumubwira ibyo batekereza, abandi bamugira inama. Byose bikubiye mu majwi n’amafoto ari hano hasi.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!