Umusaza utuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo mu Kagari ka Rwiri witwa Hakizinshuti Claude w’imyaka 85 y’amavuko, yacukuye imva yo kuzashyingurwamo igihe azaba apfuye.
Uyu musaza ufite abagore 2 n’abana 15, yavuze ko ibi yabitewe n’uko adashaka kurushya abazamushyingura.
Uwo musaza w’imyaka 85 y’amavuko, aganira na TV1 yavuze ko imyaka amaze ari yo myinshi kurusha iyo ashigaje.
Ati: “Ubu nsigaje imyaka ibiri cyangwa itatu, itanu nahisemo kubaka iyo mva ndayicukura, nshyiraho amatafari byose birahari.”
Hakizinshuti Claude ntiyemeranya n’abavuga ko yikunguriye kuko ngo babivuga batazi ibyo barimo.
Hakizinshuti afite abana 15, mu rugo rumwe afite abana 9 mu rundi akahagira abana 6.
Uyu musaza we avuga ko abana be ntibananirwa kumushyingura, Leta ari yo izabikora.
Abana b’uyu musaza bo bavuga ko Se yari amaranye igihe ibitekerezo byo kwicukurira imva.
Umwe mu bahungu be yagize ati: “Ntabwo byantunguye, kuko kuva na kera yahoraga avuga ko aziteganyiriza aho azashyingurwa mu gihe yatabarutse.”
Abaturanyi b’uyu musaza bo bavuga ko batunguwe n’ibyo Hakizinshuti yakoze, gusa bavuga ko ari ukwiteganyiriza.
Umwe yagize ati: “Niba umuntu nta myaka 20 asigaje imbere agomba kwiteganyiriza aho kuba (gushyingurwa).”
Undi nawe ati: “Urabona ni uwa kera byaba byiza yiteganyirije aho azashyingurwa numva ntamubuza uburenganzira bwe.”
Uyu musaza imva yicukuriye, yayegeranyije n’iy’umwe mu bagore be wapfuye mu 2018.