Guershom Kahebe aherutse kwiyunga ku mutwe wa M23, ubwo yasubiraga muri America, akigerayo yifashe amashusho yifatira ku gahanga ubutegetsi bwa Tshisekedi.
https://x.com/Shyamba12/status/1784684803318575534
Yagize ati:”Ubwo nari ndi muri Congo, niboneye ukuri guhari, ahantu yacunzwe na AFC-M23 abaturage baratekanye, bameze neza, gusa aharinzwe n’ingabo za FARDC, abaturage babayeho nabi, nta mutekano bafite”.
Yokomeje avuga ko n’ubwo wamushyira icyuma ku muhogo atahisha ukuri yabonye, ati:”Njye narabyiboneye, n’ubwo wanshyira icyuma ku muhogo, nzavugisha ukuri. Nasomye byinshi naganiriye n’abantu batandukanye, […], Tshisekedi nta kintu yafasha abanye-Congo, nta mutekano yabaha, arimo kunyereza amafaranga gusa. Tekereza ibirombe byose bya Ituri byose bigenzurwa n’umuryango wa Tshisekedi, niba atari nyina, ni umwana we, cyangwa abo bavukana, na Katanga ni uko […], ibyo mwumva ku mbuga nkoranyambaga kuri bariya bantu si ukuri, igisubizo cya byose ni uko Sir yakwirukanwa ku butegetsi “.
Uyu Kahebe yigeze kwiyamamariza ku mwanya w’Ubudepite atsindwa mu matora, ubu yamaze kwiyunga kuri AFC-M23 ihanganye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
