Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROMuyango yasubijwe mu bitaro arembye

Muyango yasubijwe mu bitaro arembye

Mu Bitaro biri mu Mujyi wa Kigali byitiriwe Umwami Faisal harembeye umuhanzi w’umuhanga mu njyana gakondo Muyango Jean Marie.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu taliki 24 Mata 2024, Muyango yongeye kuremba, asubizwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ari naho arwariye.

Ureberera inyungu ze Didier Kananura, yavuze ko abaganga bakiri kumusuzuma ngo barebe icyongeye gutuma aremba, gusa yavuze ko hari icyizere ko ari buze gukira.

Yagize ati: “Yageze kwa muganga bari kumwitaho bamusuzuma ngo barebe ikibazo, nitugira icyo tumenya turababwira, gusa hari icyizere ko ari buze koroherwa.”

Ku wa 01 Mutarama 2023 Muyango nibwo yaherukaga gufatwa n’uburwayi, ku wa 02 Mutarama 2023 ajyanwa kwa muganga ari kugorwa no guhumeka.

Yaje kubagwa ku wa 05 Mutarama 2023, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal bamushyiramo akuma gafasha umutima gukora neza, hashize iminsi itatu abona gutaha.

Muyango aherutse kumurikira abakunzi be album ye ya mbere

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!