Hasakaye inkuru y’urukundo ruri hagati y’umusore ugiye gushakana n’umukobwa bavukana kuri se bo mu gihugu cya Kenya, kuri ubu bagiye kubana ndetse bitegura no kubyarana.
Umusore yitwa Kyle umukobwa akitwa Brianna, aba bombi bakundanye igihe kingana n’imyaka ibiri batazi ko bavukana kuri se, nyuma yo kubimenya nabwo ntacyo byigeze bihungabanya ku mubano wabo.
Mu kiganiro bagiranye n’Umunyamakuru Ali wo muri Kenya, bamubwiye ko bamenye ko bavukana bamaze igihe bibereye mu munyenga w’urukundo.
Kyle na Brianna, bombi babwiwe n’inshuti yabo ko bashobora kuba bafite icyo bahuriyeho mbere y’uko bajya mu rukundo.
Kyle avuga ko yahuriye na Brianna mu kirori maze ibyo gukundana bitangirira aho.
Yagize ati: “Twahuriye mu kirori, duhita dutangira gukundana, nari mu mwaka wa kabiri kuko twakundanye imyaka ibiri. Twahuye binyuze ku nshuti yakundaga kuvuga ko duhuje kandi dusa. Inshuti yashakaga kumpuza n’umuntu ukunda ibintu nkanjye kandi ntitwari tuzi ko yari mushiki wanjye.”
Brianna nawe avuga ko bamaze imyaka ibiri bakundana, ngo baje kumenya ko bahuje umubyeyi, birabatungura ariko ntibyagira icyo byangiza ku rukundo rwabo.
Ati: “Nafashe telefone yanjye maze mwereka Papa wanjye maze na we ambwira ko ari Papa we. Nahise nangira kumva meze nabi, nzi neza ko utakwiyumva neza igihe umenye ko umusore wakundaga muhuje amaraso.”
Brianna akibimenya yahise abibwira Papa we, ni uko maze aramwihanangiriza amusaba ko atazabibwira nyina.
Uyu musore avuga ko yababajwe no gusanga akundana na mushiki we, nubwo bitatumye amureka, ariko anavuga ko atatunguwe no gusanga se afite undi mwana kuko we na nyina yari yarabataye.
Ati: “Kumenya ko ukundana na mushiki wawe ntabwo ari byiza. Icyo gihe nari meze nabi ubwo nabimenyaga. Narihebye. Igihe navukaga, Papa ntabwo yari ahari. Yishyuraga amafaranga y’ibyo nashakaga byose ariko ntabwo yigeze aza ngo tubane.”
Brianna na Kyle bavuga ko bakundana cyane, kandi ko kuba bafitanye isano ntacyo bizahungabanya ku mubano wabo kuko bagiye no kwibaruka imfura.
Brianna ati: “Ntabwo tuzatererana kuko twitanaho kandi turakundana cyane. Ndamukuna, sinigeze numva ko gutandukana ari ngombwa. Tugiye kubyara.”
Mama wa Kyle we arabashyigikiye cyane mu rukundo rwabo, aho bari kwitegura kubana ndetse no kuba bagiye kwibaruka imfura yabo.