Abumvise amakuru mu rurimi rw’Igifaransa kuri Radio Rwanda, bakunze ubuhanga bwagiye buranga Jean Jules Mazuru, mu gutangaza neza amakuru muri urwo rurimi.
Abenshi bemeza ko hari amagambo menshi y’Igifaransa bagiye bunguka babikesha Jean Jules Mazuru aho yayakoreshaga, kuyasobanukirwa bigasaba kwifashisha inkoranyamagambo, mu mashuri abana bakagenda bamwigiraho byinshi.
Hari amwe mu magambo (expressions) yagiye amenyekana kubera Jean Jules Mazuru, muri yo twavuga “Coiffer Sainte-Catherine (Kugumirwa)”.
Hari umwe wanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ashimira Jean Jules Mazuru, agira ati “Uyu mugabo ndahamya ko abana bose bize mu myaka ya 1998-2002 baramwiganaga mu kuvuga Igifaransa. Igihe mu 1998 Amavubi yatsindaga Maroc 3-0 yavuze ijambo ngo, ‘L’équipe Nationale Rwandaise a éclaboussé’, numva birandenze niruka njya kurihiga mu nkoranyamagambo (dictionnaire)”.
Uwitwa Hitamungu Jean Damascène we yagize ati :“Jean Jules Mazuru icyo mwibukiraho ni igihe twabaga tuvuye ku ishuri saa moya z’umugoroba tukegera Radio kugira ngo twumve amagambo ye tuzakoresha muri ‘dissertations’ ku ishuri, dushaka guheza abandi bana batagiraga Radio iwabo, ndamukunda cyane”.
Mu kureshya abakunzi be hirya no hino mu cyaro, Mazuru yakundaga guhuza isaha y’i Kigali n’ibyaro, nk’uko undi muturage abivuga ati: “Jean Julesl Mazuru yakundaga gutangira amakuru agira ati Il est 20hrs à Kinyamakara, même heure à Kigali”.
Uwo munyamakuru akagira uburyo bwihariye bwo gutangira amakuru no kuyasoza, aho rimwe na rimwe yifashishaga Abatagatifu b’uwo munsi.
Jean Jules Mazuru, avuga ko nubwo yakoze itangazamakuru, atigeze aryiga, ngo umubyeyi we (se) ni we wamukundishije uwo mwuga aho yakundaga kumva amakuru kuri RFI (Radio France Internationale) na Radio Rwanda aho bari mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi.
Jean Jules Mazuru avuga ko bagarutse mu Rwanda mu 1994, ngo yagiye gukora mu igaraje rya Croix Rouge, yumva itangazo kuri Radio Rwanda rihamagarira abashaka gukorera iyo Radio mu makuru y’Igifaransa.
Ngo yagiye mu kizamini muri ORINFOR ahurirayo n’abasaga 60 kandi bashaka abanyamakuru batatu gusa, ikizamini aragitsinda, atangira akazi kuri Radio Rwanda muri Nzeri 1995 aho yavuye yerekeza kuri Contact FM mu 2004 asoza akazi kuri iyo radio muri 2010.
Avuga uburyo bahembwaga ubwo yatangiraga itangazamakuru, ati: “Dutangira akazi, imishahara yacu yari ibiryo kuko nibwo Igihugu cyari kivuye muri Jenoside, nta ngengo y’imari”.
Inama Mazuru agira abanyamakuru bakora uwo mwuga muri iki gihe, ni ugukora cyane kandi bagakora umwuga unoze, bagakora inkuru zifatika aho gukora inkuru za nikize, avuga kandi ko umunyamakuru adakwiye kwigira igitangaza ngo yishyire hejuru, ahubwo ko akwiye guca bugufi akabana neza n’abantu kugira ngo bamuhe amakuru.
Jean Jules Mazuru wari utuye mu mujyi wa Kigali, akaba ari umunyamakuru wandikiraga ikinyamakuru IGIHE mu ishami ry’Igifaransa.
Kuri ubu akaba afungiwe mu Igororero rya Mageragere aho yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka icumi ku cyaha cyo gusambanya umukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko.Akaba yaraburanye yemera icyaha. Ku ruhande rwe avugako azajurira akaba wenda yagabanyirizwa igihano cyangwa akaba yahanagurwaho icyaha.
Bivugwa ko ngo uyu mukobwa yari asanzwe yigurisha ,nyuma y’uko Jean Jules Mazuru yari amaze kumugura yamujyanye muri lodge agahita afatirwa mu cyuho.
