Saturday, February 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Minisitiri w’Uburezi yahaye ubutumwa amashuri yasuye

Ubwo yasozaga uruzinduko rwe mu Ntara y’i Burasirazuba Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi Gaspard TWAGIRAYEZU yasuye Akarere ka
Ngoma, aho yakiriwe na Mayor
NIYONAGIRA Nathalie wamugaragarije ishusho y’uburezi muri aka karere. Nyuma y’aho, Minisitiri yakomereje mu mashuri abiri ari yo GS Gahima na TTC Zaza.

Muri GS Gahima na TTC Zaza, Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi yari aherekejwe na V/Mayor Assoc Mukayiranga Marie Gloriose, bari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye bo mu Nzego za Leta. Akaba yasabye ubuyobozi gukomeza kwita ku ireme ry’uburezi, n’ubuzima bw’ishuri muri rusange.

Yibukije ubuyobozi bw’ishuri rya TTC Save, ko abo banyeshuri aribo barezi b’ejo hazaza, bityo ko ireme ry’uburezi rikenewe mu mashuri rizahera kuri bo. Yasabye abo banyeshuri gukunda umwuga w’uburezi, bakabyaza umusaruro amahirwe yose Leta ibateganyiriza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!