Tuesday, November 19, 2024
spot_img

Latest Posts

Nord-Kivu: Abanyeshuri barasaba kwimurirwa mu bindi bigo kubera umutekano muke

Ibi byasabwe n’abayobozi b’abanyeshuri biga mu gace ka Sayo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo kwirinda umwaka w’imfabusa kuko batakiga kubera umutekano mukeya uterwa n’inyeshyamba za ADF zayogoje aka gace kagize umugi wa Beni.

Jeannot Kagwana, ni Perezida wa komite, yavuze ko asaba ko abanyeshuri bo muri aka gace bakwiye gufashwa kwimurwa bakajyanwa mu bigo biherereye mu duce turimo umutekano kuko ngo umutekano mukeya ubarizwa muri aka gace utabaha agahenge ko gukurikirana amasomo yabo.

Yagize ati:”Banyakubahwa bayobozi turabasaba tubinginga ngo mutekereze kuri aba banyeshuri bamaze igihe batiga kubera umutekano mukeya. Murabonako umwaka w’amashuri ugenda ugana ku musozo kandi bamaze igihe batiga bishobora kubagiraho ingaruka zo kugira umwaka w’imfabusa, mwabafasha kwimurirwa mu bigo birimo umutekano bakabasha gusoza amasomo yabo kuko bari inyuma kuri porogaramu. ”

Yavuze ko ibitero bya ADF byahagaritse ibikorwa byose mu mashuri atanu abanza ari muri quartier ya Sayo mu mezi abiri ashize, aho bitigeze biha agahenge abanyeshuri ngo bajye mu mashuri cyangwa ngo bakore ikizamini cy’igihembwe cya kabiri.

Yakomeje avuga ko uretse Sayo, ngo n’andi mashuri ari mu mugi byayagizeho ingaruka.

Agaruka ku kamaro ko kurinda abanyeshuri, yagize ati:”Iyo ushaka gusenya igihugu uhera ku burezi”.

Kagwana, asaba inzego za Leta n’iza gisirikare kugira icyo bakora mu maguru mashya ngo bagarure umutekano mu mugi.

Yasabye MONUSCO gutiza amaboko ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gusenya umutwe wa ADF ukomeje gutera ubwoba, kwica no gushwiragiza abaturage.

 

 

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU