Itsinda ry’abaramyi Callixte & Axella bakunzwe cyane bagiye gukorera igitaramo muri Afurika y’Epfo.
Aba bahanzi bakomoka mu gihugu cy’Uburundi barakunzwe cyane muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana bagiye gukora igitaramo mpuzamahanga kizabera muri Afuruka y’epfo mu mujyi wa Cape town.
Callixte na Axella ni abahanzi basanzwe bakorera muzika yabo muri Africa y’Epfo, baritegura gukora igitaramo bise Yarambabariye.
Calixte na Axella ni itsinda ry’umugore n’umugabo rikomeye cyane ryatangiye muzika bakiri bato abo bombi bayobora itsinda ry’abaramyi aho basengeraga mu Burundi nk’uko babitangaje mu kiganiro cyihariye bagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru UMURUNGA.com.
Calixte na Axella batangarije UMURUNGA.com ko bateganya gushyira hanze izindi ndirimbo mbere y’uko uyu mwaka wa 2024 urangira.
N’ubwo amakuru twamenye ari uko imyiteguro yo gushyira hanze iyi Album, ikorwa buri gihe, ntabwo harajya ahagaragara byinshi kuri yo cyane ko ngo hari udushya twinshi bahishiye abazitabira iki gitaramo.
Callixte na Axella baratumira abanyarwanda n’abarundi bansanzwe batuye muri Afuruka y’epfo cyane cyane mu mugi wa Cape town n’abandi bose bakunda kuramya no guhimbaza Imana babasaba kuzifatanya nabo.
Iki gitaramo kiza ku itariki 21 Mata 2024, i saa cyenda z’amanywa.
Indirimbo bitiriye Album