Mu gihe muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo hakomeje imirwano ihanganishije M23 na FARDC, mu mugi wa Goma abantu bakomeje gupfa umusubirizo, aho ubu noneho abashinzwe umuteka 2 ku rwego rwa Police baraye bishwe.
Aha mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma, hakomeje kuba ubwicanyi budasobanutse, aba bapolisi bishwe biravugwa ko bishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere Taliki 15 Mata 2024 ngo bishwe n’amabandi.
Aba bapolisi biciwe muri Quartier ya Katindo, hagati neza ya Horeb n’umusigiti w’Abasilamu uherereye hariya.
Amakuru avuga ko aba bapolisi bari barinze umutekano ngo baje kwisanga bagoswe n’igico cy’amabandi, akabambura ibyo bafite birimo n’imbunda, hanyuma akabica abanize.
Goma imaze kubatizwa umugi w’urupfu hakomeje kwicwa abantu umunsi ku wundi, ku wa kabiri w’icyumweru gishize no ku wa Gatatu hishwe abagera kuri 6.
Ubu bwicanyi bwagiye bwegekwa ku mutwe wa Wazalendo n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hari na bamwe mu basirikare bagiye bafatwa bakekwaho ibi byaha byo kuvutsa abaturage ubuzima.
Aya mabandi avugwa i Goma, ngo aba anitwaje intwaro ku buryo yambura abantu akanabica.