DRC-Goma: Ibikorwa byongeye gufungurwa nyuma y’amasaha 10 bifunze

Mu gihe muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba isibaniro ry’imirwano n’umutekano mukeya, mu mugi wa Goma ibikorwa bihuza abantu, akazi n’ubucururuzi byari byafunzwe ubu byafunguwe.

Muri uyu mugi abaturage bari batangiye kwigaragambya bamagana ubwicanyi burimo burabakorerwa, aho ibi byatumye ibikorwa bifungwa ngo uru rugomo rudatiza umurindi ubu bwicanyi.

Leta ya Congo yari yujuje Police n’abasirikare benshi mu mihanda aho abaturage barimo buzuza amabuye mu muhanda banashondana n’ingabo za Congo bazishinja kuba zarananiwe guhagarika ubwicanyi bubakorerwa no kugarura umutekano muri Goma.

Muri Teritwari ya Nyiragongo naho abapolisi bari bahuzuye ngo bahangane n’insoresore zari zafunze umuhanda.

Mu masaha 19 ashize mu gace ka Turunga, umusore yishwe n’abasirikare 2 ba FARDC.

Kugeza ubu ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gufungurwa mu mugi wa Goma, umaze kubatizwa umugi w’amaraso.

Imiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kwamagana ubu bwicanyi bukomeje gufata indi ntera muri uyu mugi basaba inzego za Leta n’igisirikare gukaza ingamba no kurinda abaturage.

Wazalendo n’igisirikare cya Congo byagiye bishyirwa mu majwi kuba byihisha inyuma y’ubu bwicanyi.

Mu minsi yashize ingabo zari i Goma zarahinduwe zijyanwa i Kinshasa, haza izindi zivuye i Kinshasa mu rwego rwo kureba ko hari icyo byahindura.

Abantu basaga 10 bamaze kwicwa mu minsi mike muri mugi wa Goma aho nta munsi w’ubusa imirambo y’abishwe itoragurwa hirya no hino mu mugi.

Ku ruhande rw’umugi wa Goma, ubuyobozi bwamaganye iyi myigaragambyo, ndetse butera utwatsi ibyo kuba igisirikare cya Congo ari cyo cyica abaturage, ahubwo buvuga ko ari amabandi yitwaje intwaro akomeza gusahura, kwica no kubangamira abaturage.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!