Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Umupolisi yarashe umujura wari ushatse kumutema

Mu Karere ka Muhanga umupolisi uhakorera mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Mata 2024, yarashe umugabo wari uvuye kwiba inka y’umuturage, ahita yitaba Imana.

Ibi byabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rugendabari mu Kagari ka Kibaga ho mu Mudugudu wa Kiduha.

Bwana Gihana Tharcisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, yatangaje ko uwo mugabo ukekwa yahuye na polisi ahetse ibikapu bibiri byuzuyemo inyama, yahagarikwa agashaka kurwanya uwo mupolisi.

Yagize ati: “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha umupolisi ahita amurasa.”

Gitifu Gihana yavuze ko uwo mupolisi nta yandi mahitamo yari afite kuko yabikoze yitabara.

Gihana yavuze ko bageze mu kiraro cy’uwitwa Hishamunda Védaste aho iyo nka yabagiwe.

CIP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye, ko andi makuru azamenyekana nyuma y’iryo perereza.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!