Wednesday, December 11, 2024
spot_img

Latest Posts

Ruhango: inkunga agenerwa muri VUP itumye umwana we amwica

Umugabo w’imyaka 35 witwa Mbarorende Jean Marie wo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango,arashinjwa kwica se umubyara witwa Ntambara Vincent amukase ijosi.

Uyu musazabw’imyaka 92 yishwe n’umuhungu we,ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, bikaba byabereye mu mudugudu wa Mukoma mu kagari ka Rutabo.

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu mugabo yishe se,amuziza ko atajya amuha ku mafaranga ajya ahabwa muri gahunda ya VUP.

Umukazana wa Nyakwigendera,witwa Mukanyandwi Jeanne D’Arc yavuze ko uyu mugabo yishe se akoresheje icyuma.

Yagize ati:“Umugabo wanjye yishe se akoresheje icyuma adodesha inkweto,ubwo nari kwa mukuru we hariya hirya ndi gusekura umuceri mbona ansanzeyo anyambura ibyo narimo gusekura abijyana ku musaza kuko ariho tuba arangije arabimena atangira kumpatira kugenda”

Umuyobozi wa karere ka Ruhango Habarurema Valens,yemeje ko koko uyu mugabo yishe se umubyara.

Yagize ati:“Habanje gukekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe,ariko hazagenderwa ku bizava mu iperereza

Uyu ukekwa yahise atabwa muri yombi aha yagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kinazi.

Src:primo

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU