Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Ubwiherero busangirwa n’abanyeshuri n’abayobozi bugiye kuriduka

Abayobozi n’ababyeyi barerera ku ishuri ribanza rya Busajjabwankuba riherereye mu Mujyi wa Mbale muri Uganda, bahangayikishijwe n’isuku nke irigaragaraho, aho abanyeshuri n’abarimu basangira ubwiherero butanu nabwo bugiye gusenyuka kuko hari n’ubudafite inzugi.

Iki kigo gifite abanyeshuri 1,400 n’abarimu 20 bose basangira ubwo bwiherero 5 bwubatswe mu ngengoyimari ya Leta yo mu 2006-2007, kugeza n’ubu ntiburavugururwa ahubwo bwenda no kuriduka.

Ubu bwiherero bwubatswe nyuma y’uko ubundi bubiri ikigo cyari gisanganywe bwaridutse nk’uko bivugwa na Daily Monitor.

Mr Joseph Byassi, Ushinzwe ubuzima muri ako gace, yavuze ko abarimu n’abanyeshuri bose babyiganira muri ubwo bwiherero mu gihe cy’akaruhuko, kandi ngo abahungu n’abakobwa bose basangira ubwo bwiherero kuko nta buryo bwo kubugabanya buhari.

Ndagire Emima, Uyobora iri shuri, avuga ko abarimu n’abanyeshuri basangira ubwo bwiherero kuko nta mahitamo yandi yo gukemura icyo kibazo bafite.

Umuyobozi akomeza avuga ko bandikiye ushinzwe uburezi mu mujyi kugira ngo bahabwe ubufasha, ariko ntibarahabwa igisubizo kirambye cyo gukemura icyo kibazo gikomeje guteza umusaruro nkene ndetse no guta ishuri kw’abana bamwe na bamwe.

Betty Mbaga, Ushinzwe imiyoborere muri iri shuri, ashimangira ko ubu bwiherero budahagije nabwo butari ku kigero cyiza, bishyira ubuzima bw’abayobozi n’abanyeshuri mu kaga.

Yahya Were, Umuyobozi wungirije muri Komisiyo ushinzwe imiturire mu gice cy’Amajyepfo y’Umujyi wa Mbale, avuga ko bari gushaka abaterankunga kugira ngo icyo kibazo cy’ingutu kimaze imyaka ibiri kivugwa mu Itangazamukuru gikemurwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!