Leta y’u Burundi yaguze amakamyo ane y’imihoro mu Bushinwa

Biravugwa ko mu Burundi, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ruzwi ku izina ry’Imbonerakure, ziri guhabwa imipanga  na Leta bikaba biteye impungenge abatari bake, dore ko urwo rubyiruko rukunze  gukoreshwa mu kwikiza abatavuga rumwe na Leta.

Bivugwa ko kuva mu mpera za Werurwe, ari bwo imihoro yatangiye gutangwa, nk’uko ikinyamakuru Le Mandat  gikomeza kibitangaza

Ikinyamakuru cyo mu Burundi cya Le Mandat dukesha iyi nkuru, kivuga ko ku wa 18 Werurwe 2024, amakamyo ane afite ibirango bya Tanzaniya yinjiye mu Burundi, apakiye iyo mipanga benshi bakibaza intego yayo.

Ngo byabanje kugorana kugira ngo ayo makamyo yemererwe kwinjira mu Burundi. Abashoferi b’amakamyo bivugwa ko bari bahawe ubutumwa bwo kutagira uwo bereka ibyo batwaye.

Amakuru kandi avuga ko abayatwaye banze kwereka abakozi b’ikigo OBR (gishinzwe abinjira n’abasohoka) ibiranga iyo “mizigo” yari ipakiwe mu makamyo.

Ikinyamakuru Le Mandat kivuga ko ngo byabaye ngombwa ko abategetsi bo hejuru bari batumije iriya mihoro batanga itegeko ry’uko nta wemerewe kuyisuzuma itaragera i Bujumbura.

Bivugwa ko iyo mihoro nyuma yo kugezwa i Burundi yahise ihabwa Imbonerakure, ndetse ko ku wa mbere ku wa  1 Mata izo mu Ntara ya Bujumbura na zo zayishyikirijwe.

Imwe mu mbonerakure zayihawe yavuze ko we na bagenzi be babwiwe ko ari iyo “kurwanya umwanzi” yungamo ko “muri iyi minsi, abanzi b’amahoro n’umutekano ni benshi mu gihugu.”

Perezida Evariste Ndayishimiye ngo ni we  wihamagariye muri Tanzania asaba ko iriya mihoro yakwemererwa gutambuka, gusa Tanzania ikomeza kubyanga kugeza u Burundi butanze ibimenyetso bigaragaza ko ari u Burundi bwayiguze mu Bushinwa.

Yaba Guverinoma cyangwa ishyaka riri ku butegetsi, nta muntu uranyomoza aya makuru cyangwa ngo ayemeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!