Monday, March 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Ukekwaho guha ruswa umuyobozi wa RIB ku rwego rw’akarere yatawe muri yombi

Ndizeye Vedaste ukekwaho guha ruswa y’ibihumbi 200 Rwf umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ndizeye Vedaste usanzwe uyobora Kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Competitive Mining Ltd, yatawe muri yombi na RIB ku wa 05 Mata 2024.

Hamenyekanye amakuru ko umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyanza, Harerimana Jean Marie Vianney bikekwa ko yahawe ruswa y’ibihumbi 200 Rwf na Ndizeye Vedaste.

Bikekwa ko uyu mugabo ajya gutabwa muri yombi, yari yohereje amafaranga kuri telefone njyendanwa y’umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyanza.

Bivugwa ko yatanze ayo mafaranga agamije gufunguza abari baherutse gutabwa muri yombi bazira gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abakoranaga n’uwafashwe bavuze ko kandi uyu mugabo yashakaga no kubohoza amabuye y’agaciro yafatiriwe.

Kompanyi iyoborwa na Ndizeye Vedaste, isanzwe ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza na Nyamagabe.

Umuseke dukesha iyi nkuru bavuze ko bagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB mu Rwanda ariko ntibishoboke.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!