Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we nyuma yo gupimisha DNA

Mu gihugu cya Uganda mu karere ka Mpigi haravugwa inkuru y’umugabo uri mu maboko ya Police akekwaho kwica umugore we.

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Israel arakekwaho kwica umugore we bigakekwako intandaro ya byose ari uko nyuma yo gupimisha DNA y’umwana wabo basanze atari uw’uyu mugabo.

Uganda iri mu bihugu ubu bihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abagabo barimo gupimisha DNA ngo bamenye niba abana bafite mu ngo ari abo babyaranye n’abagore babo.

Ibi byakomejwe gutizwa umurindi n’uko mu minsi yashize abagabo basaga 30 bahagarikishije VISA nyuma y’uko basanze abo bitaga abana babo nta sano bafitanye na mba.

Ibi kandi byagiye bigira ingaruka mu bihugu bitandukanye aho nyuma yo gutangaza amazina n’amafoto y’abana mu gihe abagabo basangaga atari ababo byatumye abana bajya mu kaga.

Imiryango yarasenyutse ariko kandi aho bigenda birushirizaho kuba bibi ni uko abashakanyebashobora no kwamburana ubuzima.

Mu minsi yashize mu gihugu cy’Uburundi, umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwica abana 2 muri 5 yari afite aho mu rugo aho uyu mugabo yaketse ko abo 2 atari abe kuko ngo umugore yajyaga amuca inyuma.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!