Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024,abagize ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu n’abatunganya impu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster) bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’ikigo cy’u Budage cy’iterambere(GIZ),basuye uruganda rwa NOVA Leather Cluster LTD rutunganya Ibikomoka ku mpu ruri mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Baganiriye ku buryo impande zombi zafatanya guteza imbere ibikomoka ku mpu ndetse banifuza ko byakorwa binyuze mu mushinga wo gufasha abanyeshuri ndetse n’urubyiruko rukeneye gukora mu bijyanye no gutunganya impu no kwiteza imbere ruhabwa amahugurwa n’akazi.
Kuva aho Leta y’u Rwanda itangarije ko izateza imbere ibikomoka ku mpu, ubu abagize ihuriro rya Kigali Leather Cluster bakomeje kwishakamo ibisubizo biganisha ku kuba bakwiteza imbere ariko bakaba banakeneye inkunga ya Leta mu gukomeza kubateza imbere no guteza imbere uru rwego rw’ibikomoka ku mpu.
Photos Credit Abdul Nyirimana