Saturday, February 1, 2025
spot_img

Latest Posts

Ish Kevin yikomye RIB n’ibitangazamakuru byamusebeje ko yasangiye n’abajura

Nyuma y’amasaha make Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwerekanye abajura bagiye biba ibikoresho bitandukanye mu maguriro ( Supermarkets) no gushikuza abantu ibyo bafite, ubwo umuvugizi wa RIB yatangazaga ko ibijurano babisangiraga n’umuhanzi Ish Kevin, uyu muhanzi yikomye ibitangazamakuru na RIB ko bamusebeje ndetse yiteguye kugana ubutabera.

Ibi Ish Kevin yabitangaje kuri uyu wa Kabiri abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yagize ati:

“Nari nziko ibi bintu byo gushaka gusebya no kugusha umuhanzi bitagikorwa na media ( ibitangazamakuru) zikomeye nka
IGIHE cyangwa Inyarwanda.com. Izi nkuru ziri totally wrong ( zirapfuye ijana ku ijana. Mu gitondo ndajya kuri RIB gutanga report ( Raporo) kuri ibi binyoma.Aba bana biba ntabwo mbazi.Kandi ni ibintu RIB yacu itayoberwa.”

“Ndasaba RIB n’ibi binyamakuru byose yuko nibamara kumenya ko ntaho nziranye n’aba bana.izi media zakoreshejwe zanduza izina ryanjye zazakoreshwa zose zivuguruza kuko This is not fair ( Ibi si byiza) ku muntu umaze igihe yitwara neza nkanjye, murakoze.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!