Kuri uyu wa Mbere taliki 01 Mata 2024, Igihugu cy’u Budage cyiyongereye ku bindi bihugu byo ku mugabane w’i Burayi birimo Malta na Luxembourg byemereye abaturage babyo kunywa urumogi ku mugaragaro.
Abiganjemo urubyiruko rwo mu gace ka Brandenburg Gate, i Berlin, bakimenya aya makuru mu rukerera rw’uyu munsi, bahuriye hamwe batumura urumogi bishimira icyo cyemezo, mu gihe byatangajwe ko izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2024.
Icyo gihe izo mpinduka nizitangira, umuntu wujuje imyaka 18 y’amavuko mu Budage azajya aba yemerewe kugendana urumogi rwumye ariko rutarengeje uburemere bwa garama 25.
Abaturage baho bazaba bemerewe guhinga urumogi mu rugo rwabo, bakaba batemerewe gutunga ururenze uburemere bwa garama 50 z’urwumye, urwo kandi rukaba rwavuye ku biti bitarenze bitatu umuntu ashobora gushyira mu murima we.
Umuntu kandi uzaba wemerewe ibiteganywa n’iri tegeko rishya ni uzaba ubarizwa nibura mu ihuriro rimwe muri atatu azashyirwamo mu mezi atatu azaza, ayo mahuriro azwi nka ‘Cannabis Social Clubs’ (CSCs) ashinzwe kugenzura imikoreshereze n’imigurushirize y’urumogi.
Ayo mahuriro azajya agenzurwa na leta, kandi kuryinjiramo uzajya uba umaze nibura amezi atandatu utuye mu Budage, rimwe rizajya riba rugizwe n’abanyamuryango batarenze abantu 500 bazajya baritera inkunga.
Karl Lauterbach, Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, yavuze ko iri tegeko rishya rigamije kugabanya imikoreshereze mibi y’urumogi n’amasoko yarwo atemewe, avuga ko kandi inyigisho zizakomeza kugira ngo abantu barusheho gusobanurirwa ububi bwarwo.
Nubwo iri tegeko riteganyijwe, ntibizaba byemewe gufatira urumogi muri metero 100 uvuye ahari ibitaro, amashuri n’ahari inzu z’imyidagaduro.