Kagame yahaye ubutumwa abajya mu mahanga bakibagirwa ko ari abanyarwanda

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda abato n’abakuru, gushyira imbere icyo bari cyo cyo kuba ari Abanyarwanda, kabone n’ubwo baba bari hanze y’igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata ubwo yaganiraga na Radio10 ndetse na Royal FM, ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’igihugu.

Ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’icyo abakiri bato bakwiriye kuzirikana kugira ngo amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside atazasubira, Perezida Kagame yavuze ko gusigasira u Rwanda rw’ejo hazaza ari inshingano za buri wese.

Ati: “Abanyarwanda bose, abato abakuru hagomba kubaho gusubiza amaso inyuma tukamenya aho tuva, aho turi n’aho dushaka kujya. N’abantu bari batari bakavutse cyangwa se abavutse nyuma bagomba kugira icyo biga giturutse ku bari bariho icyo gihe.”

“Ibyo byose ntabwo byakora bidashingiye ku kwibaza ngo ‘Ubundi ashaka kuba iki? Ashaka kuba Umunyarwanda? Ubanza kwishyiramo icyo ushaka kuba cyangwa se ukwiriye kuba uri cyo.”

Yavuze ko ushingiye ku kwibaza icyo kibazo, aribyo bitanga ishusho yo gusigasira icyo uri cyo, ni ukuvuga ngo Ubunyarwanda.

Ati: “Niba ukunda ko abantu bakwiriye kuba bakubaka u Rwanda, ugomba kugira icyo urwifuriza cyangwa se inkunga watanga kugira ngo rukubere rubere n’undi wese.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikunze kubaho ari uko hamwe na hamwe icyo umuntu aricyo, bikunze kuba ishingiro y’amakimbirane cyangwa kugirira nabi abandi.

Yakomeje agaragaza ko Umunyarwanda aho ari hose, akwiriye gushyira imbere uwo ari we ariko akabikora adahungabanyije icyo abandi bari cyo.

Yaboneyeho kunenga bamwe mu Banyarwanda yemeza ko ari bake, bajya mu mahanga bagashaka kwibagirwa abo aribo.

Ati :“Hari abantu nk’Abanyarwanda bamwe twagiye tubona agenda akaba hanze […] yagera aho akigira uwa hariya, ndetse yagaruka mu Rwanda akarwigiramo nk’uwa hariya handi aho avuye, byerekana ko atari Umunyarwanda. Ni ukuvuga ngo wazanye indi mico wavanye ahandi, ushaka gukoresha mu guhindura icyo wari cyo, ntabwo aribyo.”

Perezida Kagame yavuze ko kumenya icyo uri cyo biguha guharanira kukirinda, ariko bikaba bitabangamiye abandi ahubwo bikuzuzanya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!