Monday, March 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yatangaje ibyo u Rwanda rusabwa kugira ngo bemere kugirana ibiganiro

Niyonzima Jérôme, Umunyamabanga mukuru wa Leta y’u Burundi, avuga ko igihugu cye cy’u Burundi kidateze kuzagirana ibiganiro n’igihugu cy’u Rwanda, mu gihe rutarohereza abayobozi b’umutwe wa Red Tabara, barwanya Leta y’u Burundi ngo bashyikirizwe ubutabera.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Jérôme Niyonzima yatangaje ibi ubwo yari ari mu Ntara ya Karusi mu kiganiro yagiranye n’abavugizi b’inzego za Leta y’u Burundi bari kumwe kandi n’ibitangazamakuru binyuranye byo mu Burundi no hanze.

Jérôme Niyonzima ubwo yabazwaga niba hari ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi, yagize ati: “Twasabye Leta y’u Rwanda inshuro nyinshi ko baduha abayobozi b’umutwe wa Red Tabara uhora uza kudurumbanya umutekano w’abaturage baranze, rero nta biganiro bishoboka n’igihugu cy’u Rwanda mu gihe batarabohereza ngo bacirwe urubanza.”

Yongeyeho ko kandi imipaka u Burundi buhana n’igihugu cy’u Rwanda itazafungurwa mu gihe ibyo u Rwanda rusabwa rutarabyubahiriza, ariko avuga ko ejo cyangwa ejo bundi byubahirijwe n’ibigabiro byashoboka.

Umubano w’ibi bihugu byombi wongeye kuzamo agatotsi mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, bituma igihugu cy’u Burundi gifata n’icyemezo cyo gufunga imipaka gihana n’igihugu cy’u Rwanda.

Leta y’u Burundi ikaba ishinja u Rwanda gucumbikira abayobozi b’umutwe wa Red Tabara uherutse kugaba ibitero mu Ntara ya Bubanza mu gace ka Buringa ndetse n’ikindi wigeze kugaba mu 2023 muri Zone ya Gatumba.

Uyu mutwe wa Red Tabara niwo wigambye ibyo bitero byose, gusa uvuga ko ushinze imizi ku butaka bwa Congo, ari naho ugaba ibitero ututse, ntiwigeze uvuga ko ugaba ibitero iturutse mu gihugu cy’u Rwanda.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!