Mu rwego rwo kwiyibutsa ububabare n’urugendo Yesu Kirisito yakoze ubwo bari bagiye kumubamba ku musaraba, umugabo nawe yemeye kubambwa ku musabaraba.
Ibi byabereye mu mu gihugu cya Zambia mu Burasirazuba mu Karere ka Sinda ahitwa Matambazi, byabaye ku wa Gatanu taliki 29 Werurwe 2024 ubwo abaturage bo muri ako gace bari bateraniye hamwe bibuka ububabare Yesu Kirisito yagize ubwo yabambwaga ku musaraba i Calvary.
Uwo mugabo agaragara mu mafoto bamwuriza umusaraba bakamuboheraho bakoresheje imigozi, aho yamazeho amasaha atanu.