Amashuri yose agomba kwishyurirwa amafaranga y’ishuri n’agahimbazamusyi gatangwa n’ababyeyi kuri konti yo mu Mwalimu SACCO, nta yindi konti igomba gucaho ayo mafaranga. Umubyeyi ubwe ni we uzajya yiyishyurira ayo mafaranga akoresheje uburyo bw’akanyenyeri ( USSD) Umwalimu SACCO washyizeho.
Ubwo buryo ndetse n’amabwiriza yose, bikubiye mu ibaruwa No 337/USC.02/2024, yo ku wa 20/03/2024, Umuyobozi mukuru w’Umwalimu SACCO yandikiye abayobozi b’uturere twose abasabasa ubufatanye muri iki gikorwa.
“Bwana/ Madamu Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Bwana/ Madamu Muyobozi;
Impamvu: Kwibutsa ko abanyeshuri bagomba kwishyurira amafaranga y’ishuri ku Umwalimu SACCO no kubamenyesha code ikoreshwa (USSD short codes).
Dushingiye ku ibaruwa N° 1860/12.00/2023 yo ku wa 3/10/2023 Minisitiri w’Uburezi yandikiye
ibigo by’amashuri ya Leta ndetse n’afashwa na Leta abamenyesha ko Umwalimu SACCO yateguye sisiteme y’ikoranabuhanga ifasha ibigo by’amashuri kwishyurirwaho amafaranga yishuri (schools fees) ndetse n’agahimbazamusyi gatangwa n’ababyeyi;
Dushingiye kandi ko muri iyo baruwa Minisitiri w’Uburezi yasabye ibigo by’amashuri ya Leta ndetse n’afashwa na Leta gukoresha konti bafunguje mu Umwalimu SACCO igihe ababyeyi
bishyura “schools fees “ndetse n’agahimbazamusyi:
Bwana/ Madamu Muyobozi, Umwalimu SACCO unejejwe no kubasaba ubufatanye muri iki gikorwa
nk’uko musanzwe muyifasha bityo mugashishikariza ibigo by’amashuri byose byo mu Karere mubereye Umuyobozi ko inyandiko ya babyeyi ihabwa abanyeshuri bagiye mu kiruhuko yashyirwaho konti bifite mu Umwalimu SACCO ndetse na buri munyeshuri agatahana code ye ndetse akanamenyeshwa “USSD short codes” ariyo *182*3*10# izakoreshwa mu gihe cyo kwishyura “schools fees” ndetse n’agahimbazamusyi gatangwa n’ababyeyi.
Bwana/Madamu Muyobozi, tubashimiye ubufatanye mudahwema kutugaragariza mu iterambere rya Mwalimu.
Mugire amahoro.
UWAMBAJE Laurence
Umuyobozi Mukuru”